Police FC yakozwe mu jisho, Sunrise FC ibona intsinzi yari ikumbuye

Police FC yari imaze iminsi yitwara neza, yatunguwe na Gorilla FC yayitsinze igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Adeaga Adeshola Johnson yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 80.

Gutsinda byatumye Gorilla FC ifata umwanya wa kane n’amanota 17 mu mikino 10, irushwa amanota atanu na Rayon Sports ya mbere ariko mu mikino icyenda.

Police FC yari imaze imikino irindwi idatsindwa, yanganyijemo inshuro ebyiri gusa.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Sunrise FC yari imaze imikino itandatu nta ntsinzi, yatsinze Bugesera FC 1-0 cya Yaffesi Mubiru ku munota wa 41.

I Rubavu, Etincelles FC yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru irimo itegerejwe na benshi aho Musanze FC izakira Rayon Sports, Mukura Victory Sports yakire APR FC mu gihe Kiyovu Sports izaba iri gukina na Gasogi United.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo