Police FC itwitege; AS Kigali yateguje ikipe y’abashinzwe umutekano

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis, yatangaje ko biteguye neza umukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona bazahuramo na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2022, ndetse bazatahana intsinzi.

AS Kigali yatakaje amanota ane mu mikino ibiri iheruka kunganya muri Shampiyona ubwo yari yahuye na Musanze FC ndetse na Bugesera FC.

Nubwo atari umusaruro mwiza, Umunyamabanga wayo, Gasana Francis, yavuze ko kuri ubu abasore babo bari mu mwuka mwiza ndetse biteguye gutsinda Police FC.

Ati “Icyo twakwishimira ni uko ikipe imeze neza, ikipe ifite ubumwe, ikipe ifite umwuka mwiza. Twizeye ko ejo mu by’ukuri tuzatahana intsinzi, amanota atatu ni ingenzi cyane kubera ko dufite ikipe nziza nubwo Shampiyona ikomeye.”

Yakomeje agira ati ”Kuva twatangira Shampiyona ntituratsindwa, ni ikintu cyiza ariko nanone kunganya imikino ibiri [iheruka] ntibiba ari byiza ku muntu ushaka igikombe. Icyo kwitega ni uko dukeneye amanota atatu kandi cyane. Ejo ni intsinzi. Police FC itwitege, amazi si ya yandi. Abafana bacu, abakurikirana umupira w’u Rwanda bumve ko ikipe izatanga ibyishimo. Twese turi hamwe mu mwuka mwiza wo gutwara intsinzi y’ejo.”

Gasana yashimangiye ko gahunda bafite uyu mwaka ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona kuko ari byo bizabafasha kugera ku ntego zo gukina amatsinda y’amarushanwa Nyafurika mu buryo bworoshye.

Ati “Nk’uko na Perezida [wa AS Kigali yigeze kubitangaza] ubu twahinduye umuvuno. Iyo uciye muri CAF Confederation Cup ukina imikino myinshi, ushaka gukina mikeya uca muri Champions League. Mu gihe twaba dutwaye Igikombe cya Shampiyona inzira yatworohera kugera ku ntego zacu twiyemeje. Nta gucika iyi ntege kuko uyu ni umupira w’amaguru.”

AS Kigali ifite imikino ibiri y’ibirarane izahuramo na Rayon Sports ndetse na APR FC, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 14 inganya na APR FC ndetse na Gasogi United. Irushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere ariko zinganya imikino.

Police FC zizahura, yo iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 11 mu mikino umunani imaze gukina.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo