Mu mikino ya kamarampaka hashakishwa ikipe zizazamuka mu cyiciro cya kabiri, ikipe y’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, Motar FC yanyagiye Classic FC y’i Rwamagana 4-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024.
Ni umukino wabaye ku isaha ya saa sita n’igice. Uyu mukino ubanza wihariwe cyane na Motar FC. Hadji Moustapha niwe wafungute amazamu ku munota wa 32, Kabahaya Shema Richard atsinda icya kabiri kuwa 52, Kehinde Noah Olutekumbi atsinda icya 3 ku wa 78 naho Kanombe atsinda icya 4 ku munota wa 87.
Motar Football Club ni ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu mu Rwanda. Yazamutse iyoboye itsinda ry’amakipe ahagarariye Umujyi wa Kigali, ikaba nta mukino n’umwe yigeze itsindwa bityo ari nayo mpamvu yaje mu makipe 12 ari kwishamo amakipe 2 azazamuka mu cyiciro cya kabiri.
Classic FC y’i Rwamagana yo ni ikipe yazamutse muyavuye mu Ntara y’i Burasirazuba. Nayo yazamutse idatsinzwe umukino n’umwe.
Baraganira mbere y’umukino: I bumoso hari Perezida wa Motar FC Habiryayo Aloys Patrick naho i buryo ni Perezida wa Classic FC , Mugabo Willy Delphin
I bumoso hari Uwimana Abdul bahimba Gakara, umutoza mukuru wa Motar FC naho i buryo ni Semanza Jean Baptiste bahimba Jabba Star, umutoza wungirije
11 Classic FC yabanje mu kibuga
11 Motar FC yabanje mu kibuga
Marius, umwe mu bakinnyi bazonze cyane Classic FC
Abdul mu kazi
Icyishatse Aime Tito, kapiteni wa Motar FC