PHOTO+VIDEO:Rayon Sports WFC yerekanye abakinnyi 3 bashya yaguze muri AS Kigali

Kuri uyu wa kane tariki 4 Mutarama 2024 ikipe ya Rayon Sports y’abagore yerekanye abakinnyi 3: Nibagwire Libellée, Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculée yaguze muri AS Kigali y’abagore.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, uyoborwa na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aherekejwe na Uwimana Jeanine uyobora iyi kipe y’abagore ndetse n’abafana b’Imena b’iyi kipe by’umwihariko ikipe y’abagore ari nabo bagize uruhare mu kugura Nibagwire Libellée.

Kapiteni wa AS Kigali WFC, Nibagwire Libellée niwe uheruka gusinya muri Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Muri iri soko ryo muri Mutarama, uyu mukinnyi yabaye uwa gatatu wavuye muri AS Kigali yerekeza muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, nyuma ya Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculée bayigezemo mu byumweru 2 bishize.

Rayon Sports yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka ikomeje kugaragaza inyota ikomeye yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Muri rusange, iyi kipe ihanganye na AS Kigali yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere kubera ikinyuranyo cy’ibitego kuko amakipe yombi anganya amanota 28.

Shampiyona izasubukurwa mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki 6 Mutarama 2024, hatangira imikino yo kwishyura.

I bumoso hari Jeanine Uwimana, Uwayezu Jean Fidele Perezida wa Rayon Sports, na Niyigaba Pierre Claver wagize uruhare runini mu igurwa rya Nibagwire Libellée wari kapiteni wa AS Kigali WFC

Ngabo Roben, umuvugizi wa Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports yabanje kubaramutsa abifuriza umwaka mushya muhire

Uhereye i bumoso hari Nibagwire Libellée, Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculée bavuye muri AS Kigali WFC

Uwimana Jeanine washimiwe na Perezida wa Rayon Sports uburyo yakoze akazi gakomeye cyane Rayon Sports ikiri mu cyiciro cya kabiri kugeza igeze mu cyiciro cya mbere

Uhereye i bumoso hari J. Baptiste Ntawutayavugwa, Pierre Claver na Uwimana Jeanine bamwe mu baba hafi cyane iyi kipe y’abagore ya Rayon Sports