PHOTO+VIDEO:Rayon Sports ikomeje kwitegura Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yetegura umukino wa shampiyona izakirwamo na Kiyovu Sports ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022.

Kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022 Rayon Sports yakoreye iyi myitozo ku Ruyenzi guhera saa cyenda z’amanywa.

Abakinnyi basanzwe baravunitse Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Osalue Rapfael ntibakoranye n’abandi. Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yabwiye itangazamakuru ko abo bose bidashoboka ko bazakina umukino wa ’derby’ bazahuramo na Kiyovu Sports.

Yavuze ko Blaise Nishimwe na Onana bari mubo bari kugerageza kureba niba bazabasha gukina uwo mukino nyuma y’uko batari bakinnye umukino wa shampiyona batsinze Sunrise FC 1-0.

Undi utakoze imyitozo yo kuri uyu wa kabiri ni umunyezamu Adolphe Hakizimana wari wagize ikibazo ku jisho mu myitozo yo ku wa mbere nyuma yo kugongana na Musa Esenu. Yahawe ikiruhuko cy’umunsi umwe.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kwinjira , bizaba ari 5000 FRW ahasanzwe, 10.000 FRW ahatwikiriye, 25.000 FRW muri VIP na 50.000 muri VVIP.

Rayon Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 18 ariko ikaba imaze gukina imikino 6 .Kiyovu Sports ni iya kabiri n’amanota 17 mu mikino 8 imaze gukina.

PHOTO&VIDE0:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo