Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024 myugariro Fitina Omborenga yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports nyuma yo kuyisinyamo amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.
Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu myaka irindwi yari amaze muri APR FC yatwaranye nayo ibikombe bitandatu bya shampiyona hamwe na kimwe kiruta ibindi. By’umwihariko, akaba yarashoje umwaka wa 2021 ari umwe mu batsinze ibitego byinshi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo yari myugariro.
Omborenga yakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi bashya b’iyi kipe barimo Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi na , Niyonzima Olivier Seif wasubiye muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports n’abandi batandukanye.
Ombolenga yakiriwe na bagenzi be
Ubu wagura ibibanza bihendutse i Gahengeri muri Rwamagana ubifashijwemo na Marchal Real Estate. Ku bindi bisobanuro wahamagara 0788893793
Niyonzima Olivier Sefu wamaze kugaruka muri Rayon Sports akomeje imyitozo yakorwaga ku munsi wa kabiri
Ishimwe Fiston wakiniraga AS Kigali akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports nubwo atarayisinyamo
Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange wakinaga mu ikipe ya Gorilla FC ubu na we yamaze kwerekeza muri Rayon Sports
Adama ukomoka muri Mali ukina kuri numero 10
Richard Ndayishimiye ukina mu kibuga hagati wavuye muri Muhazi United
Selieux ukina ku ruhande rw’i bumoso rwugarira. Ni umwe mu bakiri bato batoranyijwe kuza muri Rayon Sports. Yavuye muri The Winners y’i Muhanga
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
VIDEO:EMMANUEL NSENGIYUMVA
/B_ART_COM>