PHOTO+VIDEO byaranze umukino Rayon Sports yatsinzemo Miroplast FC mu mukino wa mbere wa gishuti

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Miroplast ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa gishuti iyi kipe ikinnye mu rwego rwo kwitegura saison nshya ya 2025/2026.

Ni umukino Rayon Sports yakoreshejemo amakipe abiri atandukanye, imwe ikina igice cya mbere, indi ikina igice cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri nibwo ibitego byose byinjiye bitsinzwe na Adama Bagayogo, Harerimana Abdulaziz uzwi nka Rivaldo ndetse na ukomoka mu Burundi , ubu akaba ari mu igeragezwa.

Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 7 barimo Bayisenge Emery uri mu baheruka gusinya. Abandi ni Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.

Rayon Sports kandi iri kwetegura "Rayon Sports Day 2025" izaba tariki ya 15 Kanama muri Stade Amahoro mu mukino izakiramo Young Africans SC yo muri Tanzania mu mukino wa gishuti wiswe "uw’Amatsinda".

Uhereye i buryo hari Irambona Eric, umuyobozi mu bya tekiniki muri Rayon Sports, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée na Rukundo Patrick , umubitsi wa Rayon Sports

Claude Masiri Luendo , myugariro ukomoka muri RDCongo, uri mu bari mu igeragezwa

Ayabonga yamaze kugaruka mu Rwanda mu kazi ko kongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo