Kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, abanyamakuru b’imikino bibumbiye mu ishyirahamwe rya AJSPOR (Association des Journalistes du Sports au Rwanda ) banganyije ibitego 2-2 na Zone 1 , fan Club ya APR FC mu mukino wabereye i Shyorongi.
Ni umukino wateguwe na Zone 1 ihitamo kuwakirira i Shyorongi ku kibuga APR FC bafana ikoreraho imyitozo ikanahakinira imikino imwe n’imwe ya gishuti.
Zone 1 niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyigena Benjamin. Muri uyu mukino, umukinnyi wa Zone 1 yabonye ikarita itukura.
AJSPOR yishyurire na Antha Mucyo kuri Coup franc nziza cyane. Igice cya mbere kijya kurangira, Ushindi David yatsinze icya kabiri cya AJSPOR.
Umukino ujya kurangira, Niyibizi Kevin yishyuriye Zone 1, umukino urangira ari 2-2.
Amateka avunaguye ya Zone 1
Zone 1 yashinzwe muri 1997. Yashingiwe mu Gatsata n’itsinda ry’abantu bakundaga APR FC. Ni Fan Club yashinzwe na Uwizera Steven (se wa Kabanda Tony ,umuvugizi wa APR FC).
Icyo gihe ngo batangiye bishyira hamwe bajya kureba imyitozo y’iyi kipe ndetse batangira no kujya bayiherekeza yagiye gukina mu Ntara. Mbere batangira kwishyira hamwe, ngo ntibari bageze no kuri 30 bityo Uwizera Steven akabafata, akabashyira mu modoka yari afite ya Pick up, bakajya kureba imyitozo cyangwa se imikino ya APR FC.
Kuyiherekeza ari benshi cyane babitangiye muri 2002. Muri uwo mwaka, bwa mbere bayiherekeza nka Fan Club, hari mu mukino APR FC yari yagiye gukinira i Rwamagana, bayiherekeza bari muri Mini bus 2 ndetse n’imodoka nyinshi za gisirikare (kuko yari imaze kugeramo umubare munini w’abasirikare bari bamaze gukunda ibikorwa byayo) nkuko byemezwa na Kaminuza Freddy uri mu bayigezemo bwa mbere.
Jado Castar yishyushya mbere y’umukino
MC Brian yishyushya
11 Zone 1 yabanje mu kibuga
11 AJSPOR yabanje mu kibuga
Mucyo Antha wagoye cyane Zone 1 akanayitsinda igitego kuri coup franc yateye umunyezamu wa Zone 1 ntiyamenya uko byagenze
Si ukuvuwuvuga gusa, Jado Castar azi no kuwuconga
Rwabuhungu Dan wahoze ayobora Zone 1 ubu akaba ari umujyanama muri komite y’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ni umwe mu bagize uruhare runini mu itegurwa ry’uyu mukino
"N’ubwo bakitubanje, tukacyishyura ariko urabona ko hagati dukwiriye kongeramo imbaraga !", Fuadi na Desire batoza iyi kipe baganira ku mayeri y’umukino
Mu gice cya mbere, Zone 1 yabonye ikarita itukura
Salama , umuyobozi wa Zone 1
N’ubwo ibiryo byamuyobotse, Mugaragu David yongeye kwerekana ko afite ubuhanga mu kuwuconga ndetse kumukuraho umupira ari ukumukoreraho ikosa, ubundi buryo bukaba budashoboka
Bigirimana Augustin, umunyamabanga wa AJSPOR
Aba nibo baganga ba Zone 1
Jado Max ku mupira !
Niyibizi Kevin wishyuye igitego cya Zone 1 ku munota wa nyuma w’umukino
Bishimiye kunganya na AJSPOR ku munota wa nyuma kandi bari babonye ikarita itukura hakiri kare
Abaterankunga ba Zone 1 bashyize hamwe ngo bategure uyu mukino
/B_ART_COM>