Peter Otema yafashije ikipe ya Muyange FC yo mu Bugesera kwegukana amanota 3 mu itsinda D mu irushanwa ry’abakanyujijeho, ayitsindira igitego 1, atsinda ASV FC ariko zombi zizamukana muri 1/4.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022 kuri Stade Mumena guhera saa muna z’amanywa.
Mbere y’uyu mukino, amakipe yombi yari yaramaze kubona tike ya 1/4 ari nabyo byatumye ASV FC iruhutsa benshi mu bakinnyi bayo barimo na Yumba Kaite wabafashije mu mikino iheruka.
Gutsinda uyu mukino byatumye Muyange FC igira amanota 9 izamuka ari iya mbere ikurikiwe na ASV FC ifite amanota 6. Ikipe y’abafana ba Chelsea yo yabaye iya 3 naho Etoile de Gisasa isoza iri tsinda nta norta na rimwe ibashije kubona.
Muri 1/4 ASV FC izahura na ASG naho Muyange FC ihure n’Akadege y’i Kanombe.
Iri rushanwa ryiswe “Rwanda Re-birth” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Iyi mikino yaryo yatangiye kuri uyu wa 12 Kamena 2022, yahagaze iminsi 10 kubera inama ya CHOGM, mu gihe yongeye gusubukurwa ku wa Gatanu, tariki 1 Nyakanga 2022.
Ibibuga biri kwifashishwa ni Cercle Sportif, IPRC Kicukiro, Mumena Stadium na UTEXRWA. Biteganyijwe ko umukino wa nyuma wazabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe izegukana igikombe izahabwa ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), iya kabiri ihambwe ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), iya gatatu izahabwa ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) mu gihe ikipe ya kane izahabwa ibihumbi ijana (100.000FRW).
11 ASV FC yabanje mu kibuga
11 Muyange yabanje mu kibuga
Umutoza wa ASV asoma umukino
Uwambaye ’lunettes’ ni Didier, umuyobozi wa ASV akaba n’umukinnyi w’ikipe yabo
Wari umukino urimo ingufu no guhatanira ishema ry’ikipe zabo kuko zombi zari zarakomeje hasigaye kumenyekana izamuka ari iya mbere n’izamuka ari iya kabiri
Peter Otema yagoye cyane ASV FC yari yaruhukije benshi mu bakinnyi bayo
Didier, Perezida wa ASV yishyushya ngo asimbure
Lewis, kapiteni wa ASV wari wabanje hanze , yaje kwinjira asimbuye
Igitego kimwe nicyo cyinjiye muri uyu mukino
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE