Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos utoza Rayon Sports, yavuze ko Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, ari umwe mu bayobozi beza yabonye mu rugendo rwo gutoza umupira w’amaguru amazemo imyaka isaga 20.
Uyu mugabo w’imyaka 56 yabibwiye abanyamakuru ubwo Rayon Sports yari imaze gusezerera Bugesera FC muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa Kabiri.
Yagiriye inama abafana ba Rayon Sports ko bakwiye kwirinda amakuru babona kuri YouTube kuko agamije kubangisha ubuyobozi bwabo kandi Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, ari umwe mu beza yakoranye na bo mu myaka amaze mu mupira w’amaguru.
Ati “Abantu ba bahariya barabeshya cyane, buri munsi haba hari amakuru avuga kuri Rayon Sports, umutoza yagiye, Perezida yagiye, umutoza yarwanye n’abayobozi, ntibyigeze biba. Perezida wacu ni umwe mu beza nagize mu rugendo rwanjye rw’ubutoza.”
Yakomeje agira ati “Nahuye n’abantu benshi mu mupira w’amaguru kuko mfite inararibonye, natoje amakipe menshi, uyu mugabo ni umwe mu beza nahuye na bo mu buzima bwanjye kuko arakora cyane kugira ngo tubone buri kimwe.”
Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, ahabwa amasezerano azarangira muri Kamena.
Uyu mugabo watangiye ubutoza mu 2001, yanyuze mu makipe 11 y’iwabo muri Portugal arimo SC Braga, Al-Mesaimeer Sports Club yo muri Qatar na Zawisza Bydgoszcz yo muri Pologne.
Jorge Manuel da Silva Paixão Santos utoza Rayon Sports, yavuze ko Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, ari umwe mu bayobozi beza amaze gukorana na bo
Ubwo Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakiraga abatoza mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abakunzi b’iyi kipe ku Cyumweru
Paixão yasabye abafana ba Rayon Sports kutita ku makuru babona kuri Youtube yerekeye ikipe yabo
/B_ART_COM>