Perezida wa Rayon Sports yorohereje abataragura amatike

Twagirayezu Thadée , Perezida wa Rayon Sports yamaze gutanga amabwiriza y’uko abataragura amatike asigaye muri System bakororoherezwa zikaguma ku bihumbi bitatu (3000 FRW) aho kuba ibihumbi bitanu (5000 FRW) nk’uko byari biteganyijwe ko igiciro cy’itike gihinduka guhera kuri uyu wa gatanu.

Ni igikorwa Perezida wa Rayon Sports yakoze mu rwego rwo korohereza abantu bataragura amatike ngo nabo biborohere kuzareba umukino Rayon Sports izakiramo APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 guhera saa kumi n’ebyiri. Amatike agera kuri 3800 niyo gusa asigaye ngo amatike yose aba ashize.

Ikipe ya Rayon Sports yari yashyize ku isoko amatike yo mu byiciro bitanu: Regular Upper na Regular Lower bakunze kwita ahandi hose hasigaye. Ayo yombi yari ku bihumbi bitatu. VIP yari ibihumbi 20 Frw, VVIP, ibihumbi 50 Frw, Executive Seat z’ibihumbi 100 Frw ndetse na Sky Box za Miliyoni.

Amatike yose namara kugurwa, Rayon Sports izinjiza agera kuri Miliyoni ijana na mirongo irindwi n’eshatu (173.500.000 Frw). Aya azaza yiyongera kuri Miliyoni Mirongo itanu Rayon Sports yakuye mu baterankunga batandukanye b’uyu mukino. Abo barimo Action College, SKOL basanzwe bafatanya, Forzza, MySol, MTN Momo, Ikubire Lotto, na Ingufu Gin.

Ku munota wa 24 ni umwanya wo kuzashimira Perezida Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatangaje ko ku munota wa 24 w’umukino izakiriramo APR FC Abanyarwanda bazaba bari muri Stade Amahoro bazahagurukira rimwe bagakomera amashyi Perezida Paul Kagame, bamushimira ko yahaye u Rwanda Stade nziza iri ku rwego rwo hejuru.

Amatike asigaye ni 3800

Twagirayezu Thadée , Perezida wa Rayon Sports niwe wavuze ko abataragura amatike boroherezwa akaguma kuri 3000 FRW aho kuba 5000 FRW

DJ Crush na DJ Brianne nibo bazacurangira abafana bazitabira uyu mukino

Promotion y’imyenda ya Rayon Sports irakomeza kugeza saa sita z’ijoro rya tariki 7 Ukuboza 2024

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo