Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports yasobanuye ko impamvu atafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya ngo kitari kuba ari icyemezo cya kimuntu.
Yabitangarije Radio/TV 10 mu kiganiro yagiranye nayo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023.
Yavuze ko ikipe ihaguruka i Kigali bari baziko bazakina umukino mu buryo busanzwe ariko ngo bageze muri Libya basanga ari amarira n’imiborogo gusa.
Ati " Duhaguruka i Kigali twari tuziko umukino uzaba mu buryo busanzwe. Tugeze muri Libya twasanze habaye imyuzure n’imiyaga , hapfuye abantu benshi ndetse twabasanze mu cyunamo, abantu bagipfa....mu nama hari n’abo twakoranaga inama barimo barira kuko hari imiryango yazimye."
Yavuze ko mu nama bakoranye n’ubuyobozi bw’ikipe Al Hilal Bengahazi , mpaga iri mu byo bamubwiraga ko bishoboka ariko we arabyanga.
Ati " Ubuyobozi bw’igihugu bwavuze ko nta myidagaduro. Batubwiye (abayobozi ba Al Hilal Bengahazi ) ko ibishoboka ari ugutera mpaga kuko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwari bwavuze ko nta myidagaduro...icya kabiri batubwiye ko tudateye mpaga twahaguma bakatwishingira, umukino ukazaba week end itaha, ibyo bitakunda nabwo bakatwishingira umukino ukazabera mu Misiri."
Yunzemo ati " Nahise mbasubibiza nti nk’abantu, nk’abanyafurika, nk’abanyarwanda bazi akababaro ko gupfusha, mpaga ntitwayitera, kuko mbere y’uko dukina umupira turi abantu..."
Ngo yababwiye ko kuhaguma icyumweru nabo bari mu cyunamo nabyo ngo byari bigoye Rayon Sports yemera ko icyari gushoboka ari ukwimurira imikino i Kigali, nabo barabyemera.
Avuga ku bavuga ko yari gutera iyo mpaga, yavuze ko ari uko batari bahari kubwe ngo kiriya cyemezo yafashe n’ubu yagisubiramo.
Ati " Abavuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari gutera mpaga muri iyo ’situation’ ndakeka ari uko batari bahari cyangwa se uwabagira aba perezida wa Rayon Sports bagakora ibyo , njye ntabwo nabikora ...baba badafite umutima wa kimuntu. "
" Mu buzima ukora ikigomba gukorwa , ntukora ikintu ugamije ko uzagikorerwa cyangwa se bagukoreye iki. Kora icyo ugomba gukora mu gihe ugomba kugikorera....N’ubu byongeye mu bihe bimeze nka biriya (situation) nafata kiriya cyemezo nafashe."
Abantu nibura 11,300 barapfuye ubwo ku cyumweru amazi y’imyuzure ameze nka tsunami yakumunzuraga mu mujyi wa Derna, nyuma yuko urugomero rusandaye mu nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi, inkubi yiswe Storm Daniel.
Icyo gihe Minisitiri w’ubuzima w’uburasirazuba bwa Libya, Othman Abduljaleel, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press kuri telefone ari i Derna ati: "Twatunguwe n’ingano y’ibyangiritse... ibyago birakomeye cyane, kandi birenze ubushobozi bwa Derna na guverinoma."
Imijyi ya Soussa, Al-Marj na Misrata na yo yagizweho ingaruka n’iyo nkubi y’umuyaga yo ku cyumweru.
Umujyi wa Derna, uri ku ntera ya kilometero hafi 250 mu burasirazuba bw’umujyi wa Benghazi ku nkombe, ukikijwe n’imisozi yo mu karere Jabal Akhdar karumbuka (isi imera, mu Kirundi).
Uwo mujyi wahoze ari wo ukorerwamo n’intagondwa zo mu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) muri Libya, nyuma y’ihirikwa rya Gaddafi. Nyuma y’imyaka micye, izo ntagondwa zahakuwe n’igisirikare cy’igihugu cya Libya, aba bakaba ari abasirikare ba Jenerali Khalifa Haftar ukorana n’ubutegetsi bwo mu burasirazuba.
Abategetsi bo mu burasirazuba ubu barimo kugenzura ibyangiritse byatewe n’imyuzure, kugira ngo imihanda yongere kubakwa n’amashanyarazi asubizweho, kugira ngo bifashe mu bikorwa by’ubutabazi.
Mbere y’umukino, Al Hila Benghazi bagaragaye bafite ubutumwa bwifatanya n’ababuze ababo