Perezida wa Rayon Sports yashimiye Rayon Twifuza Fan Club yabimburiye izindi gutanga ’Ubururu bwacu’

Fan Club ya Rayon Twifuza yashimiwe na Perezida wa Rayon Sports , Murenzi kubw’umusanzu ungana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yatanze muri gahunda y’Ubururu bwacu, iba fan club ya mbere imaze gutanga uyu musanzu muri Rayon Sports uyu mwaka.

Perezida wa Rayon Sports yabwiye Rwandamagazine.com ko bashimira Rayon Twifuza kuba yarabimburiye izindi Fan Clubs gutanga umusanzu mu cyumweru cya mbere iyi gahunda itangijwe.

Yagize ati " Rayon Twifuza turabashimira cyane uburyo bahora iruhande rw’ikipe yabo nk’uko babigaragaje mu misanzu ya buri kwezi ariko by’umwihariko turabashimira ko mu gihe kitarenze icyumweru dutangije gahunda y’Ubururu bwacu, aribo babaye aba mbere muri za Fan Clubs zose uko ari 53 mu kwesa umuhigo”

Yongeyeho ati " Ni abantu b’agaciro cyane k’Umuryango wa Rayon Sports kandi turabizeza ko tuzabazanira rutahizimu wo ku rwego rwo hejuru."

Tariki 2 Nyakanga 2026 nibwo Fan Club ya Rayon Twifuza yatanze muri Rayon Sports Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi Daniel uyobora Rayon Twifuza yashimiye abanyamuryango ku bwitange bwabo.

Ati "Nyuma yo gusoza imisanzu y’umwaka w’imikino uheruka, tugasoza mbere y’izindi fan clubs, byatumye duhita dutangira UBURURU BWACU aho ukwezi kwa 5 n’ukwa 6 twishatsemo 1M nkuko bisanzwe(uyu ubaye umwaka wa 3 ari yo dutanga muri iyi gahunda). "

" Ndashimira byimazeyo abanyamuryango urukundo n’ishyaka bahora bagaragaza mu gushyigikira Rayon Sports kandi ibyo twiyemeje byose tukabigeraho

Umwaka w’imikino uheruka warangiye Rayon Twifuza itanze asaga Miliyoni 5 muri Rayon Sports.

Rayon Twifuza imaze imyaka ine ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida. Barahira Evariste ni Visi Perezida wa mbere naho Muzungu Paul ni visi Perezida kabiri.

Batangiye batanga muri Rayon Sports umusanzu w’ibihumbi ijana ku kwezi. Ubu batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu.

Rayon Twifuza kandi izwiho gusura abakinnyi ba Rayon Sports cyane cyane abavunitse.Uwo baheruka gusura ni Fall Ngagne. Bagiye banasura abandi bakinnyi batandukanye barimo Samuel Ndizeye ubwo yari yari agikina muri Rayon Sports. Icyo gihe na we yari yarabazwe imvune. Banasuye kandi kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo