Perezida wa Rayon Sports yashimiye Rayon Twifuza Fan Club (PHOTO+VIDEO)

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yashimiye cyane Fan Club Rayon Twifuza uruhare rwabo bagira mu kubaka ikipe yabo by’umwihariko ko babaye mu ba mbere mu kwitabira igikorwa cy’Ubururu bwacu, Agaciro kacu ndetse abasaba gukomerezaho kuko ibyishimo biharanirwa.

Hari mu Nteko rusange yabaye kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 kuri Great Hotel mu Kiyovu. Perezida wa Rayon Sports yitabiriye iyi nteko rusange ari kumwe na Dr Norbert uyobora Fan Base ndetse na Irambona Eric, umuyobozi mu bya tekiniki muri Rayon Sports.

Mbere y’uko Ubururu bwacu butangira, iyi Fan Club yabimburiye izindi, itanga Miliyoni muri iki gikorwa cy’abafana bagiramo uruhare mu kugura umukinnyi buri mwaka.

Perezida wa Rayon Sports yabashimiye cyane ariko ababwira ko bakwiriye gukomeza ntibarekere aho. Yabahaye urugero ko we buri gitondo iyo abyutse akanda akanyenyeri kugira ngo bakomeze kwiyubakira ikipe. Yababwiye ko hari umukinnyi ugomba kuza kandi badakwiriye kuzamugura bamubwira ko amafaranga ataruzura.

Muri iki gikorwa, ku bari mu Rwanda bakoresha MTN bakanda *182*8*1*008000#, abakoresha Airtel bakanda *182*8*1*553023# naho abari mu mahanga bagakanda *182*1*1*0782863899#.

Rayon Sports itangaza ko ku munsi wa gatanu iki gikorwa gitangiye hamaze kwinjira arenga gato Miliyoni cumi n’eshanu ( 15.132.000 Frw).

Ikindi yabashimiye ni uburyo basuye Fall Gagne ubwo yari yaravunitse, ikintu avuga ko cyamukoze ku mutima ndetse ubu akaba amubwira ko ashaka kugaruka vuba gukina. Ni igikorwa yabashimiye cyane.

Uretse kubashimira, Perezida wa Rayon Sports yababwiye amakuru y’ikipe. Ku bijyanye n’abakinnyi bagomba gutandukana na Rayon Sports, Perezida yavuze ko abakinnyi izatandukana na bo biganjemo abanyamahanga kandi bigakorwa mu rwego rwo kugabanya umushahara wa buri kwezi, bagatunga abakinnyi batarenze 26. Yanongeyeho ko hari abo bazanatiza.

Yagize ati " Nka Elenga Kanga Junior tugiye kumuhemba amezi ye abiri, tumuhe amafaranga twamusigayemo tumugura, Omar Gning na we twararangizanyije tuzamuha ibihumbi birindwi by’amadorali ya Amerika. Souleymane Daffé na we turi kumvikana n’ubwo bigeze ku rugero rwa 60%."

Mu bindi yaganirije abafana harimo uko ikipe iri kubakwa mu rwego rwo kuzitwara neza ku rwego mpuzamahanga kuko Rayon Sports iri mu makipe abiri azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya 2025/26.

Ku bigendanye n’umushinga wo kugura imigabane muri Rayon Sports, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nyuma y’igihe kinini abantu bawutegereje , nko mu byumweru bibiri iki gikorwa ngo kizamurikwa ku mugaragaro.

Rayon Twifuza imaze imyaka itatu ishinzwe. Iyoborwa na Mugenzi Daniel nka Perezida. Barahira Evariste ni Visi Perezida wa mbere naho Muzungu Paul ni visi Perezida kabiri. Musonera Jean Claude niwe munyamabanga wa Rayon Twifuza.

Tariki 5 Kanama 2023 ubwo hizihizwaga umunsi wa Rayon Day, Rayon Twifuza yahawe igihembo hamwe n’izindi fan Clubs 16, nka Fan clubs zahize izindi mu kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize .

Batangiye batanga muri Rayon Sports umusanzu w’ibihumbi ijana ku kwezi. Ubu batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu.

Rayon Twifuza kandi izwiho gusura abakinnyi ba Rayon Sports cyane cyane abavunitse.Uwo baheruka gusura ni Fall Ngagne. Bagiye banasura abandi bakinnyi batandukanye barimo Samuel Ndizeye ubwo yari yari agikina muri Rayon Sports. Icyo gihe na we yari yarabazwe imvune. Banasuye kandi kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée

I bumoso hari Irambona Eric, umuyobozi mu bya Tekiniki muri Rayon Sports naho i buryo ni Dr Uwiragiye Norbert, umuyobozi wa Fan Base ya Rayon Sports....Ibinyobwa bya Skol nibyo banywa ndetse bakanabishishikariza abafana kuko ariwe mufatanyabikorwa mukuru bafite

Mugenzi Daniel, umuyobozi wa Rayon Twifuza

Abagize Rayon Twifuza babajije ibibazo bitandukanye

Yabashimiye ko bubahiriza uburinganire muri Fan Club

Abafite abana babazanye muri iyi nteko rusange, bafata ifoto na Perezida wa Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo