Perezida wa Rayon Sports yakiriwe na Meya wa Ruhango

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gicurasi 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yakiriye mu biro bye Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports.

Akarere ka Ruhango katangaje ko “Mu biganiro bagiranye hagarutswe ku buryo Akarere ka Ruhango kagirana imikoranire yihariye n’iyi kipe, aho impande zombi zakungukira muri ubwo bufatanye.”

Mu nama nyunguranabitekerezo iheruka guhuza abakunzi b’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko hari abafatanyabikorwa bagera kuri bane bari mu biganiro.

Rayon Sports iherutse kugirana ubufatanye n’Akarere ka Nyanza kazajya kayigenera ingengo y’imari igera kuri miliyoni 100 Frw ku mwaka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo