Perezida wa Rayon Sports yahaye umukoro abakinnyi ba Rayon Sports WFC

Perezida wa Rayon Sports yasabye abakinnyi ba Rayon Sports WFC kutirara kugeza begukanye igikombe cya shampiyona bagasohokera igihugu ari naho amakipe yandi azabonera impano zabo.

Yabibabwiye ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024 ubwo bari bamaze gutsinda AS Kigali WFC 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona mu mikino yo kwishyura. Ni umukino wari ukomeye usa naho uwari kuwutsinda aba yongera amahirwe yo kwegukana igikombe.

Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yabanje gushimira Imana, ashimira igihugu cyacu anashimira ashima ababyeyi babyaye aba abakinnyi.

Yashimye imyitwarire myiza ibaranga abasaba gukomerezaho kuko ikinyabupfura ari ipfundo rya byose kandi ko yifuza kuzakomeza kubabona mu bakinnyi bafite imyitwarire myiza.

Yababwiye ko abashimira ko ibyo yabasabye byo kwitwara neza kuri uwo mukino babikoze ariko avuga ko shampiyona itarangiye.

Ati " Ndabashimira ko ibyo nabasabye mwabikoze, mukanyumvira , mugahatana mukitwara neza. Mwakoze cyane. Icyo mbibutsa ni uko urugamba rugihari kuko shampiyona ntirangiye. Ndabasaba ko mutirara, ngo mugende mwumva ko kuba mwatsinze AS Kigali, ibintu birangiye."

Kuko ikipe itwara igikombe mu cyiciro cya mbere mu bagore ari nayo iserukira igihugu, yababwiye ko icyamushimisha ari ukubona abenshi basigara mu yandi makipe yo hanze mu gihe baba bagiye bahagarariye igihugu.

Ati " Mwabonye ko Imanizabayo yabonye ikipe hanze. Namwe rero mutekereze ku gutwara shampiyona, ubundi mwese bishobotse nkazabatanga mu yandi makipe yaba yababengutse, nkagaruka ngashaka abandi bana b’abanyarwanda bafite impano nabo bagatera ikirenge mu cyanyu."

Gutsinda AS Kigali WFC byatumye Rayon Sports WFC ifata umwanya wa mbere n’amanota 37, AS Kigali ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.

Ngabo Roben niwe wari MC

Uwimana Jeanine, umuyobozi w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports yabashimiye ishyaka bakinanye mu mukino wa AS Kigali WFC, abasaba gukomerezaho

Perezida wa Rayon Sports yabashimiye ko ibyo yabasabye babikoze ariko ababwira ko urugamba rutarangiye, kugeza begukanye igikombe cya shampiyona

I bumoso hari Kana Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC naho i buryo ni Rwaka Claude umutoza mukuru wayo

Murego Philemon ushinzwe umutekano mu makipe yombi ya Rayon Sports

Yasabye abakobwa bakinira Rayon Sports WFC ko batekereza gukomeza kuzamura impano zabo zikaba zagera ku rwego mpuzamahanga. Yatanze urugero kuri Imanizabayo wabonye ikipe muri Uganda na Alice Kalimba , kapiteni wa Rayon Sports wigeze gukina muri Maroc

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports na we yari yaje gushyigikira abakobwa ba Rayon Sports mu mukino wa ’derby’ na AS Kigali

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo