Perezida wa Rayon Sports agiye gukina mu izamu ku nshuro ya kabiri

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele agiye kongera gukina mu izamu ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yaherukaga kurikinamo mu ruhame umwaka ushize.

Uwayezu Jean Fidele azagaragara mu mukino uzahuza abanyamakuru b’imikino bibumbiye mu ishyirahamwe rya AJSPOR ndetse n’abakozi ba Rayon Sports uzabera mu Nzove ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2023.

Si uwo mukino gusa uzabera mu Nzove kuko uwo munsi hazabera imikino 3 itandukanye.

Gikundiro Forever vs Kabuga United

Umukino uzabimburira iyindi ku cyumweru ni uwa gishuti uzahuza ikipe ya Gikundiro Forever izakiramo iya Kabuga United guhera saa yine za mu gitondo.

Kwinjira muri uyu mukino bizaba ari 2000 FRW kuko uzakurikirana n’uwo ikipe y’abagore ya Rayon Sports izakiramo Indahangarwa, bityo uwarebye umukino wa mbere azakomerezeho arebe n’indi ibiri izakurikiraho.

Gikindiro Forever izaba ikina uyu mukino yitegura irushanwa rya Gikundiro Promotion rizategurwa n’uruganda rwa Skol. Biteganyijwe ko rizaba mu minsi ya vuba.

Rayon Sports WFC vs Indahangarwa

Umukino wa kabiri uzatangira ku isaha ya saa munani, uzahuza ikipe ya Rayon Sports y’abagore n’Indahangarwa WFC.

Ni umukino uzaba usoza iyo mu matsinda. Uzaba ari umukino ukomeye kuko mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi tariki 14 Mutarama 2023, amakipe yombi yanganyije 2-2 mu mukino wabereye i Rwinkwavu. Niwo mukino wonyine Rayon Sports FC yanganyije muri iyi mikino y’amatsinda. Uwo ninawo mukino wa mbere yari yinjijwe igitego mu izamu ryayo.

Rayon Sports WFC iracyari iya mbere mu itsinda ryayo n’amanota 31 mu mikino 11. Muri iyo mikino Rayon Sports WFC imaze gitsinda ibitego 82, yinjijwe 4. Izigamye 78.

Kwinjira muri uwo mukino bizaba ari 2000 FRW , uwayishyuye arebe n’ umukino ubanza cyangwa uzakurikira uwa Rayon Sports WFC n’Indahangarwa.

Abakozi ba Rayon Sports bayobowe na Uwayezu Jean Fidele bazahatana n’abanyamakuru b’imikino

Umukino uzasoreza iyindi uzahuza abakozi ba Rayon Sports n’abanyamakuru b’imikino.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele azakina mu izamu ry’abakozi ba Rayon Sports izaba ihanganye n’abanyamakuru b’imikino.

Perezida wa Rayon Sports yaherukaga gukina mu izamu umwaka ushize tariki 1 Mata 2022 ubwo habaga umukino wa gishuti wahuje abakozi b’Akarere ka Nyanza ndetse n’abakora mu bukerarugendo cyane cyane abibanda ku mushinga w’ubukerarugendo wahawe izina rya ’Royal Nyanza’ ari nabwo watangizwaga ku mugaragaro.

Icyo gihe ikipe y’abakozi b’Akarere yari iyobowe na Mayor wa Nyanza Ntazinda Erasme ntiyabashije kwinjiza igitego mu izamu ryari ririnzwe na Uwayezu Jean Fidele, umukino urangira ari 0-0.

Ikipe y’abakozi ba Rayon Sports izagaragaramo abandi batandukanye barimo Nkubana Adrien (DAF), Namenye Patrick (Umunyamabanga), Nkurunziza Jean Paul (Umuvugizi), Haringingo Francis (Umutoza mukuru), Nonde Mohamed (umutoza wa Rayon Sports WFC), Nduwimana Pablo wongerera ingufu abakinnyi, Rwaka Claude, umutoza wungirije, Niyonkuru Vladimir utoza abanyezamu, Kayisire Jacques (Visi Perezida),

Ikipe y’abanyamakuru b’imikino nayo ifite abakinnyi bakomeye nka Ikipe nka Samuel Imanishimwe (Kigali Today), Mugaragu David (RBA), Mucyo Antha (Radio 10), Claude Hitimana ( Radio 10), Jean Luc imfurayacu ( B&B FM) , Hubert Ndacyayisenga (RBA) n’abandi banyuranye.

Aba Royal Nyanza barindiwe na Uwayezu Jean Fidele

Abakozi b’Akarere ka Nyanza bari bayobowe na Ntazinda Erasme , Mayor w’aka karere (wambaye 11) wakinaga nka rutahizamu

Uwayezu Jean Fidele yaherukaga gukina mu izamu umwaka ushize mu mukino wa gishuti wo gutangiza ubukerarugendo mu karere ka Nyanza tariki 1 Mata 2022, umushinga unamamazwa na Rayon Sports wa Royal Nyanza

Icyo gihe Ntazinda Erasme yari rutahizamu ariko ntiyabasha kwinjiza igitego mu izamu ryari ririnzwe na Jean Fidele wakuyemo ibitego 2 byabazwe

Wari umukino wa gishuti ariko uryoheye ijisho. Photos:Archives

Abakinnyi Rayon Sports izifashisha na Staff yabo

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo