Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, ari mu ba-sportifs bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 20 b’ingagi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Nzeri, aho yagaragaye ari kumwe n’umunyabigwi muri ruhago Nyafurika, Umunya-Côte d’Ivoire Didier Drogba ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.
Uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 wabereye mu Kinigi, witabiriwe kandi na Madame Jeannette Kagame mu gihe umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, uri mu bavuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musanze kabereyemo iki gikorwa cyo Kwita Izina, ni umwe mu bari bacyitabiriye.
Yagaragaye ari kumwe na Didier Drogba uri mu bakinnyi b’abanyabigwi muri Afurika aho yamenyekanye cyane akinira Chelsea FC yo mu Bwongereza ndetse akaba yaratowe nk’Umukinnyi w’Umwaka wa Afurika inshuro ebyiri.
#KwitaIzina2022: Legend @didierdrogba with Hon @gatjmv and @musanzefc president Tuyishime Placide as known as Trump, today at Gorilla naming place #Conservation is life
Let's travel to conserve our Nature#VisitMusanze @VolcanoesPark @visitrwanda_now pic.twitter.com/t1ZsezpWRH
— Tembera 250 (Travel Rwanda) (@Tembera250) September 2, 2022
Drogba yise umwana w’ingagi, uturuka mu muryango wa Muhoza, amwita Ishami.
Mu bandi bise abana b’ingagi amazina harimo Gilberto Silva wahoze ari umukinnyi wa Arsenal mu Bwongereza n’umusifuzikazi Mukansanga Salima Rhadia.
Uyu muhango ngarukamwaka wabaye ku nshuro ya 18. Kuva iki gikorwa cyatangira mu myaka 17 ishize, abashinzwe ubukerarugendo bavuga ko ingagi zirenga 350 zahawe amazina.
Amazina yahawe abana b’ingagi
- Ubwuzuzanye – ryatanzwe n’Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza, kuri video
- Imararungu – ryatanzwe na Uzo Aduba, umukinnyi w’amafilime
- Igicumbi - Dr Evan Antin umuganga w’inyamaswa n’umunyamakuru kuri Televisiyo
- Indangagaciro - Neri Bukspan uyobora Standard & Poor’s Credit Market Service
- Ubwitange - Dr Cindy Descalzi Pereira, rwiyemezamirimo
- Ishami - Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC
- Intare - Itzhak Fisher umukuru w’inama y’ubutegetsi ya RDB
- Muganga Mwiza (mu kuzirikana Dr Paul Farmer) - Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n’umugore wa nyakwigendera Steve Jobs
- Baho - Dr Frank I. Luntz perezida wa Luntz Global
- Nyirindekwe - Sterwart Maginnis wungirije umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije
- Ruragendwa - Thomas Milz umutegetsi muri Volkswagen Group South Africa & Sub-Saharan Africa
- Kwibohora - Salima Mukansanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru
- Turikumwe - Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru (OIF) -
- Ihuriro - Youssou N’Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal
- Imbaduko - Naomi Schiff icyamamare mu masiganwa y’imodoka wo mu Bubiligi
- Indatezuka - Kaddu Sebunya umukruu w’Umuryango nyafurika ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
- Impanda - Gilberto Silva: Uwahoze akinira ikipe ya Arsenal
- Kwisanga - Sauti Sol itsinda ry’abanyamuziki ryo muri Kenya
- Ikuzo - Juan Pablo Sorin uwahoze akinira Paris Saint-Germain
- Kwanda - Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu y’imideri ya Moshions
- Ubusugire - Sir Ian Clark Wood, umukuru wa The Wood Foundation
Uhereye i bumoso hari Perezida wa Musanze FC akaba n’umushoramari mu karere ka Musanze uvuga rikumvikana mu Ntara y’Amajyaruguru, Didier Drogba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, JMV Gatabazi