Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye avuga ko ari impamvu zikomeye zituma adakomeza kuyobora
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19/04/2023, Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida wa FERWAFA yatangaje ko yeguye ku nshingano yari yaratorewe.
Nizeyimana Mugabo Olivier yatowe tariki 27/06/2021 asimbuye nyuma uwari Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damasceme nawe wari weguye.
Perezida wa FERWAFA yeguye nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri iri shyirahamwe, aho abanyamuryango bagiye bagaragaza ko hari ibyo batishimiye byanatumye hari hatumijwe umwiherero mu mpera z’iki cyumweru.
Kugeza ubu uwari Visi-Perezida wa FERWAFA Habyarimana Marcel araba ayoboye FERWAFA by’agateganyo kugeza hatowe komite nshya.
/B_ART_COM>