Kuri uyu wa Kane, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yasuye Amavubi U23 ku myitozo ibanziriza iya nyuma yakorewe kuri Stade ya Huye hitegurwa umukino wa Mali uzaba ku wa Gatandatu.
Ikipe y’Igihugu imaze iminsi irindwi i Huye aho yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri uzaba ku wa Gatandatu saa Cyenda.
Ku myitozo yo kuri uyu wa Kane, yasuwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Oiviier, wasabye abakinnyi n’abatoza kongera kwitwara neza nk’uko babigenje ku mukino uheruka wa Libya bahuye mu ijonjora rya mbere.
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa FERWAFA @OlivierNMugabo yasuye Amavubi U23 ku myitozo ibanziriza iya nyuma yakorewe kuri Stade ya Huye hitegurwa umukino wa Mali uzaba ku wa Gatandatu.
Yabasabye kongera kwitwara neza nk'uko babigenje ku mukino uheruka wa Libya. pic.twitter.com/oPu1ebEHOe
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 20, 2022
Nyuma yo gukina umukino ubanza uzabera i Huye, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.
Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu, irya nyuma, rizatanga itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizakirwa na Maroc mu 2023.