Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier, yasuye Amavubi U-23 ku myitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho akomeje kwitegura imikino ibiri izahuramo na Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
Amavubi amaze iminsi ine atangiye umwiherero ndetse byari biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba ku wa Kane, tariki ya 22 Nzeri 2022.
Gusa, uyu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzabera muri Libya wimuwe bitewe n’ibibazo bya Visa, ushyirwa tariki ya 23 Nzeri.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier witabiriye imyitozo y’Amavubi U-23 kuri Stade ya Kigali, kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ibi byose bifitanye isano n’intambara imaze igihe muri Libya bityo bikaba bitoroshye kubona indege ijyayo ndetse bikaba bisaba Visa.
Ati "Harimo ikibazo gito cy’urugendo cyabaye, ngira ngo na byo ni byiza ko Abanyarwanda babimenya. Igihugu tuzahura na cyo twatomboye ni igihugu kirimo ibibazo by’intambara bishira ntibinashire neza bikongera bikagaruka, ntabwo kugerayo n’indege byoroshye, twaje kwisanga hari ibihugu bike indege za bo ziturukayo zijya muri Libya ariko bigasaba ko uba ufite Visa y’icyo gihugu."
Yakomeje kandi avuga ko byaje bibatunguye ariko Visa zikaba zirimo gushakwa.
Ati "Ni ibintu byatuguyeho biza muri Weekend abantu bafunze ariko ubu nkeka ko nta n’ikibazo kiri buze kubaho visa barimo kuzishaka, twaganiriye n’abatoza ndetse n’aba basore barabizi kwitoza ni ukwitoza barakomeza bitoze, icya ngombwa ni uko tugerayo igihe kigihari bakabasha gukina umukino wabo."
Perezida wa FERWAFA @OlivierNMugabo yasuye Ikipe y'Igihugu, Amavubi y'Abatarengeje imyaka 23, iri kwitegura Libya, yibutsa abakinnyi ko igihugu cyose kibari inyuma. pic.twitter.com/5F0n346HE1
— Rwanda FA (@FERWAFA) September 19, 2022
Biteganyijwe ko nyuma yo kubona visa banizeye ko zirara zibonetse, Ikipe y’Igihugu igomba guhaguruka ku wa Gatatu w’iki cyumweru ikanyura mu Misiri kuko ari ho byoroshye.
FERWAFA yasabye ko umukino wakwigizwa inyuma kubera iki kibazo maze CAF na Federasiyo ya Libya barabyemera nk’uko Nizeyimana yakomeje abigarukaho.
Ati "Wenda harimo impinduka gato, umukino twawigije inyuma umunsi umwe kubera iki kibazo twabisobanuriye CAF irabyumva yemera ko twigiza inyuma umukino ku buryo bizafasha abakinnyi bacu kuruhuka n’aho ubundi byari bikomeye cyane. Ndashimira Federasiyo ya Libya na CAF babashije kutwumva."
Yavuze kandi ko nubwo umukino wo muri Libya wavuye tariki ya 22 ukajya 23 Nzeri, uwo mu Rwanda wo utazimurwa uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022.
AMAFOTO: RENZAHO Christophe