Perezida wa CAHB yageze mu Rwanda mbere y’itangira rya Shampiyona Nyafurika ya U-20 (Amafoto)

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr Mansourou Aremou, yageze mu Rwanda mbere y’uko ku wa Gatandatu hatangira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe y’ibihugu y’Abatarengeje imyaka 20.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 29, rizitabirwa n’ibihugu 10 muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Kanama 2022.

Uretse guhatanira igikombe, rizatanga imyanya itandatu ku makipe azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 21 kizabera mu Budage no mu Bugereki mu mwaka utaha.

Dr Mansourou Aremou uyobora CAHB ni umwe mu bashyitsi bakomeye bageze mu Rwanda mbere y’uko irushanwa ritangira.

U Rwanda ruzaryakira ruri mu Itsinda A hamwe na Tunisia, Maroc, Angola na Repubulika ya Centrafrique mu gihe Itsinda B ririmo Misiri, Algeria, Tchad, Congo Brazzaville na Libya.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa uzakinwa ku wa Gatandatu, Congo izakina na Tchad saa Yine, Algeria ihure na Libya saa Sita mu gihe Tunisia izakina na Angola saa Munani.

Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizatangira saa Kumi n’imwe, isaha mbere y’uko u Rwanda rukina na Centrafrique saa Kumi n’ebyiri.

Abafana bemerewe kureba imikino yose ku buntu ariko bagasabwa kwerekana ko bikingije COVID-19 byuzuye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo