Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023 muri Serena Hotel i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe igihembo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru, iki gihembo akaba yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel.
Hari mu muhango wo gutanga ibihembo kuri Perezida Kagame w’u Rwanda, ndetse n’Umwami wa Maroc, Mohamed VI.
Ni ibihembo bahawe nk’abakuru b’ibihugu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere rya Siporo muri Afurika (CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022).
Ni ibihembo byatanzwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari kumwe na Perezida wa CAF Dr Motsepe.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umupira w’amaguru ku isi bitabiriye inama ya 73 ya FIFA izabera mu Rwanda ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 muri BK Arena.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, ndetse anavuga ko umupira w’amaguru uri mu byatekerejweho.
Yagize ati “U Rwanda rwanyuze mu mateka ndetse twanakuyemo isomo, kimwe mu bintu byadufashije gusohoka muri ibyo bibazo harimo umupira w’amaguru”
Yakomeje avuga ko Afurika ifite impano mu mupira w’amaguru, ariko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abakinnyi ntibajya bajya hanze ya Afurika gushaka ibyo Afurika idafite.
“Afurika ifite impano, ibyo nta kubishidikanyaho. Ariko abakinnyi bacu beza ntibagakwiye buri gihe gushaka kujya hanze ngo bahazamurire impano zabo, tugomba gukora ibishoboka byose, ngo ibyo bajya gushaka hanze natwe tube tubifite”
Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimye Perezida Kagame n’Umwami wa Maroc (wari uhagarariwe na Minisitiri w’Uburezi na Siporo) ku bikorwa by’Indashyikirwa mu mupira w’amaguru.
Ati "Turi hano ngo twishimire abantu babiri b’indashyikirwa, bakoze ibikorwa bidasanzwe mu mupira w’amaguru. Nk’uko tubizi umupira w’amaguru ni ikintu cy’ingenzi mu buzima, bakoze ibikorwa bidasanzwe mu buzima, mu buzima bwa Miliyoni na Miliyoni z’abatuye isi"
/B_ART_COM>