Pelé yitabye Imana

Igihangange mu mupira w’amaguru wa Brezil, Pele, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi, yitabye Imana ku myaka 82 azize kanseri y’urura.

Mu gihe yari agikina umupira w’amaguru, yinjije ibitego 1.281 mu mikino 1.363 mu myaka 21 yamaze akina umupira w’amaguru, harimo ibitego 77 yatsindiye igihugu cye mu mikino 92. Ni ibitego bitarigera bitsindwa n’undi muntu.

Ni we mukinyi wenyine wegukanye igikombe cy’isi inshuro eshatu aho yagiteruye mu 1958, 1962 na 1970. Pele akaba mu 2000 yaragenywe nk’umukinyi wa FIFA w’ikinyejana.

Muri Nyakanga 2021, Pele yarabazwe kugira bamukuremo ikibyimba cyo mu rura ku bitaro Albert Einstein Hospital muri Sao Paulo. Yasubijwe mu ibitaro mu mpera za z’ukwezi k’Ugushyingo 2022.

Umukobwa we Kely Nascimento yakomeje kumenyesha abafana uko se yari amerewe abicishije ku mbura nkoranyambaga ari mu bitaro.

Ejo ku wa kane, yasohoye amashusho yerekana Pele ari mu maboko y’umuryango we mu bitaro, hanyuma arandika ati: "Icyo turi cyose tugikesha wowe. Tuzagukunda imyaka n’imyaka. Iruhukire mu mahoro”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Brezil rigira riti: “Pele yari arenze cyane kwitwa umukinyi wa mbere ukomeye w’igihe cyose.

"Umwami wacu w’umupira w’amaguru niwe wari ikimenyetso gikomeye cy’intsinzi ya Brezil. Yemereye se igikombe cy’isi yose hanyuma atuzanira bitatu.

"Uyu mwami yaduhaye Brezil nshyashya kandi tuzakomeza umurage we. Pele, warakoze cyane”.

Perezida wa Brezil , Jair Bolsonaro yatangaje ikiriyo cy’imisi itatu mu gihugu hose.

Ikipe ya Santos Pele yahoze akinira wasohoye urutonde rw’uko ibirori byo kumushyingura bizagenda.

Ku wa mbere mu gitondo, umubiri we uzavanwa mu bitaro ujyanwe mu kibuga cya Estadio Urbano Caldeira, aho uzashyirwa hagati mu kibuga kugira ngo abanyagihugu bashobore kumwunamira.

Ku wa kabiri, hazaba urugendo mu mihanda ya Santos muri Sao Paulo kugera aho umuryango wiwe uzamushyingura.

Edson Arantes do Nascimento, uzwi cyane nka Pele, yamenyekanye ku isi yose igihe, yari afite imyaka 17 gusa, yafashije Brezil gutsindira igikombe cy’isi mu 1958 mu gikombe cyabereye muri Suède/Sweden, aho byabaye ngombwa ko abanzwa mu kibuga kugera mu mikino yo gukuranamo.

Niwe winjije igitego kimwe rukumbi Brezil yaitsinze Pays de Galles/Wales mu mukino wa kimwe cya kane (1/4 de finale), yongera kwinjiza bitatu Ubufaransa muri kimwe cya kabiri (1/2 finale) hamwe n’ibitego bibiri mu mukino wa nyuma wahuje Brezil n’iki gihugu cyari cyakiriye iryo rushanwa, warangiye Brezil itsinze Suède 5-2.

Icyatumye Pele aba igihangange

  • Yatsinze ibitego 1281 mu mikino 1363
  • Yakinnye inshuro 14 mu mikino y’igikombe cy’isi, atsinda ibitego12
  • Mu 1959 honyine, yatsinze ibitego 126
  • Ni we mukinyi wenyine umaze gutsindira ibikombe bitatu by’isi
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo