Peace Cup:Vision yatunguye Musanze FC iyitsinda mu mukino ubanza

Mu mukino ubanza wa 1/8, ikipe ya Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri yatsinze Musanze FC 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.

Uyu mukino wahereye saa cyenda z’amanywa wihariwe na Vision inayitsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Haririmana Jean Claude bahimba Kamoso, na Nshimirimana Ibrahim.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha kuri Stade Ubworoherane.

John Birungi, umuyobozi wa Vision FC yari yaje gushyigikira abasore be

Bagambiki Abdallah bahimba Djazili, Managing Director wa Vision FC

Muvunyi Felix, umutoza mukuru wa Vision FC

Kamoso watsinze kimwe mu bitego 2 batsinze Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo