Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Rayon Sports yari yakiriye Police FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2023, warangiye ari 3-2. Umukino ubanza yari yatsinze Police FC 3-2, yasabwaga kunganya gusa.
Police FC yatangiye umukino yotsa igitutu Rayon Sports ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye bibanza kugora ba rutahizamu barimo, Hakizimana Muhadjiri, Didier na Danny Usengimana.
Ku munota wa 15, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Rihungu awukuramo.
Nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Police FC, Ojera yakinnye neza maze ku munota wa 37 Luvumbu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ku munota wa 47, Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Rutanga Eric yakoreye Ojera, yaje kwinjizwa neza na Léandre Onana
Ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri yatsindiye Police FC igitego cya mbere ku munota wa 66.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Léandre Onana yatsindiye Rayon Sports igitego cya 3 ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 2 w’inyongera, Kayitaba Jean Bosco wari winjiye mu kibuga asimbura, yatsindiye Police FC igitego cya kabiri.
Umukino warangiye ari 3-2 Rayon Sports isezerera Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4. Muri 1/2 izahura na Mukura VS. Undi mukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports.
Aba Rayon baganuye Pele Stadium
11 Police FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka abantu bagera kuri 129 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku itariki ya 03 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure
Ojera wagoye cyane Police FC
Luvumbu niwe wafunguye amazamu
Ishimwe Prince ushinzwe umutekano ku mikino Rayon Sports yakiriye, yari maso ngo hatagira igihungabanya umutekano cyangwa icyangizwa kuko biri mu byo bari basabwe bahabwa iyi Stade ya Pele Stadium
Uko Onana yinjije Penaliti
Uwayezu Jean Fidele , Perezida wa Rayon Sports yarebye uyu mukino
Munyantwari Alphonse, umuyobozi wa Police FC na we yari yaje gushyigikira abasore be
Umukino urangiye, byari ibyishimo bisesuye kuri Perezida wa Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>