Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsinze igitego 1-0 APAER WFC mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro wabereye i Masaka ku kibuga cya Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglican ry’u Rwanda, East African Christian College (EACC).
Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 20 Werurwe 2024. APAER WFC niyo yakiriye uyu mukino wabanje gutindaho iminota mirongo itatu kubera imbangukiragutabara yari itaragera ku kibuga.
Rayon Sports WFC yari yabanje hanze abakinnyi bayo bakomeye barimo Kalimba Alice, Kayitesi Alodie na Mukeshimana Dorothee.
Mukandayisenga Jeanine bahimba Kaboy niwe watsindiye Rayon Sports igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino.
Umukino wo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports mu Nzove tariki 4 Mata 2024. Izakomeza izahura n’izava hagati ya AS Kigali WFC na Nasho WFC.
Uko indi mikino y’igikombe cy’Amahoro mu bagore yagenze:
– AS Kigali 10-0 Nasho WFC
– Indahangarwa 1-0 Inyemera WFC
– Fatima 3-0 Gatsibo WFC
Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglican ry’u Rwanda, East African Christian College (EACC),yubatse i Masaka mu Mujyi wa Kigali aho uyu mukino wabereye
11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
11 APAER WFC yabanje mu kibuga
Nyampinga Fan club, iya mbere muzavutse zizajya zifana ikipe ya ba Rayon Sports WFC by’umwihariko
Snacks ziryoha za Cheetah Puffs ni umuterankunga w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports
I bumoso hari Fleury Ndasingwa naho i buryo ni Rwaka Claude, abatoza ba Rayon Sports WFC
Murego Philemon ushinzwe umutekano mu ikipe ya Rayon Sports
Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC
Ubu abashaka kwiga muri Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglican ry’u Rwanda, East African Christian College (EACC) bahawe ikaze
Mukandayisenga Jeanine bahimba Kaboy niwe watsinze igitego cyahesheje intsinzi Rayon Sports WFC