Peace cup:Rayon Sports yatangiye itsinda Interforce (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igikombe cy’Amahoro itsinda Interforce 4-0 mu mukino ubanza wa 1/8 wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024 kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino wimuriwe ikibuga n’amasaha kuko mbere byari biteganyijwe ko ubera kuri Stade ya Bugesera saa cyenda z’amanywa ariko Interforce yari yasabye ko wakwimurwa, FERWAFA irabyemera, wimurirwa kuri Stade ya Kigali Pele.

Umutoza wongera imbaraga w’Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga, ni we wari Umutoza Mukuru kuri uyu mukino ariko afatanya na Team Manager, Mujyanama Fidèle.

Yousseff Rhab niwe watsinze igitego cya mbere ku mupira yahawe neza na Luvumbu Nzinga Hertier, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri gitangiye, Ishimwe Kevin na Youssef Rhab basimbujwe Mvuyekure Emmanuel na Bugingo Hakim.

Ku munota wa 54 Héritier Nzinga Luvumbu yatsinze igitego cya kabiri kuri coup franc.

Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 87 cyatsinzwe na Mvuyekure Emmanuel ku mupira yari aherejwe na Nsabimana Aimable wagiye mu kibuga asimbuye Camara Alseny.

Mvuyekure yatsinze ikindi gitego ku munota wa kane w’inyongera nyuma yo gusiga ba myugariro ba Interforce bari bahagaze nabi.

Umukino wo kwishyura wa 1/8 uteganyijwe tariki ya 23 Mutarama 2024, na wo uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu gihe ukomeje kuryoherwa n’amafoto yaranze uyu mukino, reka nkurangire ahantu wasohokera mu Mujyi wa Kigali ukahagirira ibihe byiza n’uwawe/abawe, inshuti n’umuryango. Ni muri Esperanza Motel iherereye i Gikondo munsi y’ishuri Petit Prince. Bafite inzobere zigutegurira amafunguro atandukanye, inzobere muri Masssage,...Icyo kunywa ugifata wumva akayaga kaho kihariye. Bagufitiye n’ibyumba byiza kandi bigari . Kuvunyisha uhamagara kuri 0788851711

PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo