Peace cup:Rayon Sports yasezereye Police FC igera muri 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yakatishije itike ya kimwe cya kabiri c cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2026 nyuma yo gutsinda Police FC kuri penaliti 4-2, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, nk’uko byari byagenze no mu mukino ubanza.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Wari urimo guhangana gukomeye hagati y’impande zombi, aho buri kipe yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bikarangira iminota 90 isanzwe irangiye nta na kimwe kibonetse.

Rayon Sports yatangiye isatira cyane mu minota ya mbere, ishaka igitego cyayihesha amahirwe, ariko ubwugarizi bwa Police FC burabyitwaramo neza.

Ku rundi ruhande, Police FC na yo yagerageje gusatira binyuze kuri Ani Elijah na bagenzi be, ariko umunyezamu Kwizera Olivier akomeza kwitwara neza.

Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugenda ungana ku mpande zombi. Amahirwe akomeye yagiye aboneka, cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sports, ariko ba rutahizamu bayo bananirwa kuyabyaza umusaruro. Police FC yaje no guhabwa ikarita itukura ku munota wa 51, ibintu byayigizeho ingaruka mu mikinire yayo, nubwo yakomeje kwihagararaho.

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Police FC yashyize abakinnyi benshi inyuma, irinda izamu ryayo. Icyakora, iminota y’inyongera yarangiye nta gihindutse, biba ngombwa ko hitabazwa penaliti.

Mu gutera penaliti, amakipe yombi yatangiye atitwaye neza, aho penaliti za mbere ku mpande zombi zahushijwe. Gusa Rayon Sports yaje kwisuganya, itsinda enye muri eshanu, mu gihe Police FC yo yatsinzemo ebyiri gusa, harimo n’iyatewe na Issah Yakubu yakubise umutambiko.

Penaliti ya nyuma yinjijwe na Fall Ngagne ni yo yashimangiye intsinzi ya Rayon Sports, iyihesha gukomeza muri 1/2.

Muri iki cyiciro gikurikira, Rayon Sports izahura na Gorilla FC yasezereye AS Kigali, mu gihe undi mukino uzahuza APR FC na Etincelles FC.

Andi mafoto menshi yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu itaha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo