Mu mukino wa 2 wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yasubiriye Marines FC iyitsinda 2-1, ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1, yinjira muri 1/4 aho izahura na Gicumbi FC. Muri icyi cyiciro, APR FC yo yasezerewe na AS Kigali.
Umukino wo kwishyura Rayon Sports yawakiriye kuri Stade ya Kicukiro kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2019. Umukino ubanza nabwo Rayon Sports yari yatsindiye Marines FC 1-0 i Rubavu gitsinzwe na Jules Ulimwengu.
Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite Michael Sarpong wagiye mu biruhuko na Manishimwe Djabel wabonye ikarita itukura mu mukino ubanza.
Dusingizemungu Ramadhan yafunguye amazamu ku munota wa 29 atsinda igitego cya Marines FC. Abafana ba Rayon Sports bategereje umunota wa 77 kugira ngo bajye ibicu nyuma y’igitego cya Eric Irambona wahinduye umupira ukomeye mu izamu, umunyezamu wa Marines, Ntagisanayo Serge ananirwa kuwufata neza ubwo yari yokejwe igututu na Jules Ulimwengu. Ni igitego cya kabiri Irambona yari atsindiye Rayon Sports ku kibuga cyo ku Kicukiro. Ikindi yaherukaga kugitsinda ubwo Rayon Sports yahuraga na Police FC. Icyo gihe Rayon Sports yatozwaga na Karekezi Olivier. Icyo gihe umukino warangiye ari 1-0.
Manzi Thierry yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports n’umutwe ku mupira w’umuterekano watewe na Rutanga Eric winjiye mu kibuga asimbuye ari nako umukino waje kurangira.
Ni umukino wa 4 wari uhuje aya makipe muri iyi ’Saison’. Umukino ubanza wa Shampiyona Rayon Sports yatsinze 2-0, uwo kwishyura itsinda 3-0. Umukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports itsinda 1-0.
APR FC yo yasezerewe na AS Kigali nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza, AS Kigali yari yatsinze 1-0.
Uko amakipe yatomboranye kuzahura muri 1/4 n’amatariki azakiniraho:
Tariki ya 19 Kamena 2019
Etincelles vs Police FC
Intare FC vs Kiyovu SC
Tariki ya 20 Kamena 2019
Rayon Sports vs Gicumbi FC
AS Kigali vs Gasogi United
Yifashishije Twitter, Amb. Nduhungirehe Olivier , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, ukunda gukurikirana umupira w’amaguru cyane akaba n’umufana ukomeye wa Mukura VS yibajije niba hatari ikibazo kidasanzwe muri APR FC kuko imaze gutsindwa inshuro nyinshi mu gihe gito (mu gikombe cy’Amahoro iheruka gutsindwa na Rwamagana City na AS Kigali....muri Shampiyona ijya gusoza yari yatsinzwe na Espoir FC na AS Muhanga)
Jules Ulimwengu yakoze iyo bwabaga ariko biranga
Kuko yatsinze igitego mu mukino, ubanza, Marines FC yari yigiye amayeri Ulimwengu, acungiwe hafi cyane
Gakwaya Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports aganira na Uwihanganye Jean de Dieu , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu ...ni umwe mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports (i buryo) hamwe na Sadate Munyakazi ukuriye MK SKY VIision
I buryo hari Perezida wa Marines FC, Lt. Col. Richard Karasira
Umunyemari Hadji Yussuf (hagati) ukunda kuba hafi cyane ya Rayon Sports, yakuriye uyu mukino ari kumwe na Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports (i buryo)
Uko igitego cyinjiye mu izamu
Prosper Muhirwa wahoze ari Visi Perezida wa Rayon Sports na Gacinya Chance Denis wahoze ari Perezida wa Rayon Sports bishimiye iyi ntsinzi
Myugariro Ndizeye Samuel (i buryo) wasinyiye Rayon Sports mu gitondo cyo kuri iki cyumweru avuye muri Vitalo yo mu Burundi yarebye uyu mukino
Ingeri zose z’abafana ba Rayon Sports bishimiye gutsinda Marines FC yari yababanje igitego
Mugisha Francois bita Master yari yagowe n’igice cya mbere ariko icya kabiri yitwara neza kugeza asimbuwe na Mudeyi Suleiman
Mugheni Fabrice wakinanaga ubwitange bwinshi
Manzi Thierry nyuma yo gutsinda igitego, yazamuye igitambaro cya kapiteni , bisa nibishimangira ko ariwe ugikwiriye
Bukuru Christophe wafashije cyane mu kibuga hagati
Rwasamanzi utoza Marines FC aganiriza abakinnyi be
Kurengura umupira kwa Irambona bisigaye bitera impungenge ikipe bahanganye
Nubwo Serge yatsinzwe igitego kubera ibisa nukudakurirana neza, muri rusange yari yitwaye neza
Bati ni 2 !
Muhire Kevin uri mu biruhuko mu Rwanda, yaje gusuhuza bagenzi be bahoze bakinana
PHOTO: RENZAHO Christophe
Habimana
Ndishimye cyane kuba Gikundiro yitwaye neza. Gusa ndanababaye kubona APR FC ivuyemo tudahuye ngo nyitsinde.
Gato
Apr fc niyigendere irababaje ,bajye inyuma ya rayon sport ibakorere umuti.
Niyomugabo Philemon
Nibyiza cyane, OH hhhhhhh Rayon tsinda cyane
ndeshyo
And, what had to happen finally happened and the obvious consenquences should be the dissolution of These Incompetent Management Committee and all the Coaching Staff !
APR FC deserves better than this kind of Incompetent and incapable people. They have shown worrying limitations. APR FC should turn this disgraceful page by getting rid of Mulisa, Bizimana, Mugisha and Camarade corrosive character.
Ariko n’ababwira aba Fans ba APR FC ko Next Season, ibyo byose bazabikosora ; APR FC yigeze igera aharindimuka nk’aha, atari muli Mandate yabo ? Management Committee na Coaching Staff ; bose nibabe abagabo begure, aho kwitwaza ko bagiye kugira icyo bahindura !