Peace Cup:Rayon Sports yanganyije na Mukura VS, igera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, yasabwaga kunganya gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 aho Rayon Sports yasabwaga kunganya gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma kuko umukino ubanza yatsindiye i Huye 3-2.

Ni umukino abafana bari baje bitwaje ibyapa byanditseho "Sorry" basaba imbabazi abakinnyi nyuma yo kwanga kubakomera amashyi bakayakomera abakinnyi ba Gorilla FC, nyuma abakinnyi nabo nyuma yo gutsinda Mukura babihimuyeho banga kuyabakomera.

Iminota 10 ya mbere y’umukino, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Mukura VS ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Mukura yaje gukanguka irakina ndetse ibona amahirwe ariko abakinnyi barimo Tatu na Robert Mukoghotya ntibayabyaza umusaruro igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Ku munota wa 62, Léandre Onana yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mukura yagerageje gushaka uko yakwishyura maze ku munota wa nyuma Nsabimana Emmanuel yishyurira ku mupira ateye umunyezamu Adolphe awubona ujya mu izamu. Umukino urangira ari 1-1. Rayon Sports yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Rayon Sports ikaba izahura ku mukino wa nyuma n’izakomeza hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

11 Mukura VS yabanje mu kibuga

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Uwikunda Samuel niwe wayoboye uyu mukino

Ojera yongeye kwitwara neza cyane muri uyu mukino ndetse ahusha ibitego byabazwe

Onana watsindiye Rayon Sports

NIBA URI I MUSANZE MU MUJYI, NTURARE UTANYARUKIYE MURI GOGO FASHION BOUTIQUE , IDUKA RIHEREREYE MU IBERESHI RYA II UTARAGERA KU MUSIGITI, ICURUZA IMYAMBARO ITANDUKANYE IRIMO IY’ABAGABO N’ABAGORE NDETSE N’URUBYIRUKO

KANDA HANO UREBE IMYAMBARO Y’AMOKO YOSE BAGUFITIYE}

Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele yari yaje gushyigikira abasore be

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alex Redemptus

Khalim, umuyobozi mu ruganda rwa Skol, umuterankunga mukuru wa Rayon Sports

Hon. Bernard Makuza yarebye uyu mukino

Uhereye i bumoso hari Ndorimana Jean François Régis uzwi nka "General", Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Prosper Muhirwa na Furaha JMV babaye ba Visi Perezida ba Rayon Sports mu bihe bitandukanye

Mwami Kevin, umwe mu bafana bakomeye ba Mukura VS yari yumiwe

Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Byinzuki Jean Baptiste

    Rayon Sport yakoze cyane gusa ntitaye kuyo bizahura kuri final niramuka ikinnye nkuko yakinnye uyu munsi mu gice cya mbere ntabwo yazagitwara pe.

    Nubundi Championnat ntibigishobotse kuyitwara nishyire imbaraga kuri iyi final.

    Byambabaza bariya na Stars: Onana, Luvumbu, Osalue, Ojera,......bavuye muri Rayon Sport nta n’igikombe cy’akazi batwaye.

    Rtd niyicarane n’abajyanama be bagenere abakinnyi prime ikaze ubundi tuzamure igikombe.

    - 13/05/2023 - 21:26
  • Evariste

    Twishimiye itsinzi ariko turinjizwacyane sinzi icyo umutoza abivugaho

    - 14/05/2023 - 10:00
Tanga Igitekerezo