Peace cup:Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC mu mukino ubanza wa 1/2

Ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba Rayon Sports yaguruye abakinnyi barimo umunyezamu Kwizera Olivier, myugariro Yousou Diagne ndetse na Ndikumana Asman.Gorilla FC isanzwe ikina umukino mwiza cyane n’ubundi yatangiye ikina neza maze ku minota wa cyenda ibona umupira w’umuterekano ku ruhande rw’iburyo imbere.

Uyu mupira watewe na Mosengo Tansele maze ugeze mu rubuga rw’amahina ugarurwa n’umutwe neza Kanamugire Roger awutereka mu izamu neza atsinda igitego cya mere. Rayon Sports yarwanye no kwishyura igerageza uburyo butandukanye ariko umunyezamu wa Gorilla FC Muhawenayo Gad agatabara.

Ubwo iminota 45 isanzwe yari irangiye, hongeweho itatu Rayon Sports yabonye umupira w’umuterekane hanze y’urubuga rw’amahina ahagana iburyo. Uyu mupira watewe neza na Ndayishimiye Richard ujya mu izamu nta wundi uwukozeho yishyurira Rayon Sports igitego, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gushakisha uko yabona igitego cya kabiri akina umukino uromo ihangana ariko uburyo bubonetse ntibubyazwe umusaruro. Iki gice cya kabiri cyari kirimo amahane menshi hagati y’abakinnyi ari nako umusifuzi Nshimiyimana Victor atanga amakarita y’imihondo.

Umukino wasojwe n’amahirwe Rayon Sports ubwo yabonaga undi mupira w’umuterekano ureba n’izamu neza ariko kuri iyi nshuro utewe na Richard Ndayishimiye awutera mu rukuta ntiwabyara umusaruro, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Imikino yo kwishyura izakinwa mu cyumweru gitaha aho APR FC izakira Etincelles FC mu gihe Rayon Sports izakira Gorilla FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo