Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imikino y’igikombe cy’Amahoro itsinda ikipe ya Rugende FC 9-0.
Hari mu mukino ubanza wa 1/16 wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mata 2017.
Ikipe ya Rugende FC niyo yakiriye uyu mukino ariko ihitamo ko ukinirwa I Nyamirambo aho gukinirwa i Rugende. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Tidiane Kone ku munota wa 17 ku mupira yari ahawe na Moustapha anatsinda ikindi ku munota wa 47 Romami Frank yatsinze ibitego 2 ( ku munota wa 23 no ku munota wa 45). Nahimana Shasir yatsinze ibitego 3: ku munota wa 39, uwa 89 ndetse nuwa ku munota wa 92. Mutsinzi Ange yatsinze igitego ku ihsoti riremereye ku munota wa 45. Igitego cya 8 cya Rayon Sports cyari cyatsinzwe na Idrissa ku munota wa 91.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Manzi Thierry yari ku ntebe y’abasimbura
Irambona Eric niwe wari kapiteni wa Rayon Sports
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 Rugende yabanje mu kibuga
Shasir ku mupira
Lomami Frank ku mupira
Lomami Frank yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri Penaliti
Umufana yitegereza uko ibitaro biri kujyamo
Uku niko Shasir yatsinze igitego cya 3 cya Rayon Sports, icya mbere cye
Shasir watsinze ibitego 3 wenyine muri uyu mukino
Bishimira igitego cya Ange Mutsinzi
Rwarutabura yari yaje kureba uyu mukino
Mutsinzi Ange arinze izamu
Rugende nayo yanyuzagamo igaherekanya umupira
Myugariro Mutsinz Ange watsinze igitego cya 4
Mugabo Gabriel yari yaruhukijwe,...umukino yawurebeye mu bafana
Lomami Frank watsinze ibitego 2 arekura ishoti riremereye
Ba myugariro ba Rayon Sports bari bahagaze neza
UKO INDI MIKINO YAGENZE
Heroes Fc 0 -1 AS Kigali
Etoile de l’est 1-1 SC Kiyovu
Akagera Fc 1-2 Amagaju Fc
Vision JN 0-4 AS Muhanga
Miroplast Fc 0-2 Gicumbi Fc
United Stars Fc 0-1 Police Fc
Hope Fc 1-1 Bugesera Fc
Aspor Fc 0-2 La Jeunesse Fc
Kirehe Fc 0-2 Etincelles Fc
Intare Fc 0-4 Mukura VS
Rwamagana City Fc 0-2 Sunrise Fc


































/B_ART_COM>