Interforce FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, ariko isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-2 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/8 wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa ku n’ebyiri z’umugoroba.
Ku munota wa 30, kapiteni wa Interforce FC, Mugisha Irakoze niwe wafunguye amazamu kuri penaliti yatsinze nyuma y’uko Mucyo Didier Junior yari agushije mugenzi we, Ishimwe Claude, mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 56, Mugisha Irakoze yatsinze igitego cyiza cya kabiri cya Interforce ku mupira yatereye mu ruhande rw’iburyo, umunyezamu Khadime ntiyabasha kuwuhagarika.
Ku munota wa 70, Joackiam Ojera yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Kamanzi Aboubakar, umusifuzi atanga penaliti , Ojera ayiteye, Umunyezamu Irankunda Moriah ayikuramo.
Ku munota wa 82, Iraguha Hadji yatsinze igitego cya Rayon Sports ku mupira yaherejwe na Muhire Kevin mu rubuga rw’amahina.
Muri 1/4, Rayon Sports izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Musanze FC na Vision FC.
Umutoza Julien Mette yatozaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports