Muri Tombola ya mbere ibayeho kuva hatangira gukinwa igikombe cy’Amahoro, AS Kigali yatomboye Rayon Sports, Marines FC na Etincelles FC nazo ziratomborana.
Hari muri tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi ibera ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.
Ni Tombola yabaye hifashijwe uduseke twarimo amakipe yiyandikishije, maze abantu batatu bari batoranyijwe ari bo umutoza Eric Nshimiyimana, Kamanzi Kharim wigeze gukinira Amavubi na Kayishakire Hadidja ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore muri FERWAFA baba aribo bagenda berekana uko amakipe yatomboranye.
Mu bagore, amakipe 9 niyo yiyandikishije ariyo ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.
Mu bagabo, igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kizitabirwa n’amakipe 20 yiyandikishije harimo 12 yo mu cyiciro cya mbere. Ku ikubitiro, amakipe azabanza ahure, haboneke 10 yakomeje n’andi 6 ya ’best loosers’. Uko ari 16 azongera akore tomboa y’uko 1/8 kizakinwa. Uko buri cyiciro kizajya gihinduka, hazajya habaho tombola kugeza ku mukino wa nyuma.
Mukura Victory Sports niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 ku mukino wa nyuma.
Uko Tombola yose yagenze
Abagore bazakina mu matsinda
Itsinda A
1.AS Kigali
2. Inyemera
3. AS Kabuye
Itsinda B
1. Rugende WFC
2. Kamonyi WFC
3. Scandinavia
Itsinda C
1. ES Mutunda
2. Gakenke
3. Bugesera WFC
Uko amakipe azahura mu bagabo
Tariki 04 Kamena 2019
:Umukino wo kwishyura ni tariki 7 Kamena 2019
1. Hope Fc vs Gasogi
2. As Kigali vs Rayon Sports
3. Mukura vs Unity Fc
4. Interforce Fc vs Intare Fc
5. Sunrise Fc vs Espoir Fc
Tariki 05 Kamena 2019
Umukino wo kwishyura ni tariki 8 Kamena 2019
6. Gicumbi vs Police Fc
7. Vision Fc vs Bugesera
8. APR Fc vs Rwamagana
9. Etoile de l’Est vs SC Kiyovu
10. Marines vs Etincelles
Hifashishijwe uduseke
Habineza Thabit, umunyamakuru wa Azam TV niwe wayoboye uyu muhango
Habanje tombola y’uko amakipe y’abagore azahura
Buri kipe yose yari ihagarariwe
Alex Redemptus ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA yavuze ko baharanira guhora bakora ibyiza
Kiki
Ubuse Gasogi yamaze kugera mu cyiciro cya mbere?