Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, ikipe ya Musanze FC yatangiye igikombe cy’Amahoro yihaniza Gasabo United iyitsinda ibitego 4-0.
Ni umukino wabereye i Rugende guhera saa cyenda z’amanywa, wakirwa na Gasabo United yo mu cyiciro cya kabiri.
Musanze FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi yari yaruhukije barimo rutahizamu Peter Agblevor, Nduwayo Valeur ukina mu kibuga hagati, Nicholas Ashade Ayomide na myugariro Shafik.
Jean Luc bita Jimmy niwe wafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Musanze ku munota wa 3 w’umukino. Amran Nshimiyimana yatsinze icya kabiri ku munota wa 13. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 2-0.
Yasser Arafat winjiye asimbuye niwe watsinze ibindi bitego 2 ku munota wa 53 n’uwa 57.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe kuri Stade Ubworoherane.
Ibrahim Abdulla, umutoza wungirije wa Musanze FC
Imurora Japhet, Team Manager wa Musanze FC
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 Gasabo United yabanje mu kibuga
Ahmed Abdelrahman ADEL na Ibrahim Abdulla batoza Musanze FC
Jimmy watsinze igitego cya mbere mu minota ya mbere y’umukino
Umukino wacaga ’live’ kuri RC Musanze
Uko igitego cya kabiri cyinjiye mu izamu rya Gasabo United
Mashami Vincent ubwo yageraga ku kibuga cya Rugende aje kureba Musanze FC bazahura ku cyumweru mu mukino wa Shampiyona i Muhanga
Namanda Wafula mu kazi
Manzi wa Musanze FC ahanganye na Manzi wa Gasabo United
Amran Nshimiyimana watsinze igitego cya kabiri
Yasser Arafat winjiye asimbuye agatsinda ibitego 2
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE