Peace Cup:Ivoire Olympic yasezereye Interforce, igera mu cyiciro gikurikiraho

Ikipe ya Ivoire Olympic yatsinzwe na Interforce 1-0 mu mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro ariko ikomeza mu kindi cyiciro ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024 kuri Stade ya Bugesera. Umukino ubanza, Ivoire Olympic yatsinze 2-0 mu mukino wabereye ku Ruyenzi.

Interforce FC yabonye igitego kimwe rukumbi mu minota ya nyuma y’uyu mukino wo kwishyura ariko nticyayifasha gukomeza mu kindi cyiciro cy’igikombe cy’Amahoro.

Ivoire Olympic iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikagurisha ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera.

Ivoire Olympic izategereza tombola ngo imenye indi kipe zizahura mu kindi cyiciro.

Andi makipe yamaze gukomeza mu kindi cyiciro harimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Intare FC, AS Muhanga, United Stars, Etoile de l’Est, Nyabihu Young B., Musanze FC, UR FC, City Boys na Nyanza FC.

11 Ivoire Olympic yabanje mu kibuga

11 Interforce yabanje mu kibuga

Abayobozi bakuru muri Marchal Real Estate ari nayo itera inkuna Ivoire Olympic baba baje kuyishyigikira

Ujeku Marchal, umuyobozi wa Marchal Real Estate ari na we washinze Nkombo FC yaje kugura Ivoire Olympic

Lydia Uwera, umunyamabanga wa Ivoire Olympic yishimira gukomeza mu kindi cyiciro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo