Kuri iki cyumweru tariki 30 Mutarama 2023, ikipe y’Inyemera WFC yatsinze iya AS Kigali 2-1 mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro.
Hari mu mukino wabereye i Gicumbi guhera ku isaha ya saa munani. Ibitego byombi by’ikipe y’Inyemera WFC byatsinzwe na Mukandayisenga Jeanine bahimba Ka Boy.
Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Libelle Nibagwire kapiteni wa AS Kigali WFC.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023. Undi mukino wa 1/2 ugomba guhuza Rayon Sports WFC na ES Mutunda kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 mu Nzove.
Iradukunda Callixte bakunda kwita Kazungu ukinira AS Kigali mu busatirizi
11 AS Kigali yabanje mu kibuga
11 Inyemera WFC yabanje mu kibuga
Staff ya AS Kigali
Staff y’Inyemera WFC
Usanase Zawadi mu kazi
Alodie Kayitesi ukina mu kibuga hagati ni umwe mu nkingi za mwamba muri AS Kigali
Ukwinkunda Jeannette bakunda kwita Jiji, rutahizamu wa AS Kigali
Mukandayisenga Jeanine bahimba Ka Boy watsinze ibitego byombi by’Inyemera WFC
Ndakimana Angeline, umunyezamu wa AS Kigali WFC
Umwizerwa Angelique bakunda kwita Rooney
Claire wahoze muri AS Kigali ni umwe mu bitwaye neza mu kibuga hagati
Myugariro wa AS Kigali Nibagwire Sifa Gloria
Ka Boy yagoye cyane AS Kigali WFC
Libelle Nibagwire kapiteni wa AS Kigali WFC watsindiye ikipe ye igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino
Uwimbabazi Immaculee mu kazi
Eyeang Nguema Coralie Odette ukomoka muri Gabon. Akina mu kibuga hagati. Yinjiye asimbuye
Theogenie Mukamusonera, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>