Peace Cup:Intare FC yasabiye Rayon Sports guterwa ’MPAGA’

Nyuma y’uko Rayon Sports igarutse mu gikombe cy’Amahoro, ikipe y’Intare FC nayo yanditse isaba FERWAFA ko iyitera mpaga bashingiye kuko ngo batamenye niba yari yanavuyemo ndetse ngo ntiyatanze ikibuga umukino wagombaga kuberaho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 nibwo Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugaruka mu gikombe cy’Amahoro ngo nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Rayon Sports, yari yatangaje ko yikuye muri iki gikombe nyuma yo kwimurwa k’umukino wagombaga kuyihuza na Intare FC.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Intare FC iyimenyesha ko umukino wimuwe ndetse bazamenyeshwa igihe uzabera

Ibaruwa Intare FC yandikiye FERWAFA isaba gutera Rayon Sports Mpaga

Mu ibaruwa Rwandamagazine.com ifitiye kopi iragira iti :

Bwana Umunyamabanga Mukuru, Dushingiye ku ibaruwa no110/FERWAFA/2023 yo ku wa 08/03/2023 yo kwimura umukino wa Peace cup; Dushingiye ku ibaruwa no 119/FERWAFA/2023 yitwa ’KUMENYESHA’

Tubandikiye tubamenyesha ko tutakiriye ibivugwa mu ibaruwa mwise’ KUMENYESHA’.

Muby’ukuri bwana Umunyamabanga Mukuru, twubaha amategeko , twubaha inzego by’umwihariko iziyobora FERWAFA tubereye Umunyamuryango kimwe n’abandi.

Kuva mwaduha ibaruwa itumenyesha ko umukino twagombaga kwakirwamo na Rayon Sports wimuriwe ku wa Gatanu tariki tariki ya 10/03/2023, nta yindi baruwa ivuguruza ibyo twigeze tubona , ndetse nta n’ijuririra uwo mwanzuro twigeze tubona cyangwa ngo tumenyeshwe ko urwego bireba rwayibonye.

Ibyo kuba Rayon Sports yagarutse mu irushanwa rya Peace cup , twagira ngo tubamenyeshe ko twebwe tutanazi ko yari yavuyemo.

Kubw’ibyo rero:

Twisunze amategeko agenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA;
Twisunze amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Amahoro (FERWAFA PEACE CUP 2023);

Turabasaba ibi bikurikira:

1.Kwemeza ko Rayon Sports yananiwe gutanga ikibuga izakiriraho Intare FC mu gihe cyagenwe ibisabwe n’’urwego rubifitiye ububasha ari narwo rutegura irushanwa;
2. Kwemeza ko Rayon Sports itewe mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza mu irushanwa FERWAFA Peace cup 2023.
3.Kwemeza ko Intare FC ari yo ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho kuko igiteranyo cy’ibyavuye mu mukino ubanza n’uwo kwishyura ari ibitego 2-4.

Tubashimiye uko mwakiriye ubusabe bwacu , kandi tubizeyeho umwanzuro w’intabera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo