Peace cup:Gasogi United yasezereye Tsinda Batsinde (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yatsinze iya Tsinda Batsinde 3-0 ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gikombe cy’Amahoro.

Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu kane tariki 28 Ukuboza 2023 guhera saa cyenda z’amanywa.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ibitego bya Gasogi byatsinzwe na myugariro Yao Henock wafunguye amazamu ku munota wa 16 ku mupia yatsindishije umutwe uvuye muri koloneri. Kabanda Serge yatsinze icya kabiri ku munota wa 34, naho Malipangou atsinda icya 3 mu gice cya kabiri.

Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United ikomeza mu makipe 8 yarenze ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro.

Amakipe yakomeje:

 Vision FC
 Gorilla FC
 Gasogi Utd
 AS Kigali
 Addax FC
 Bugesera FC
 Interforce FC
 Kamonyi FC