Peace cup:Bugesera FC yanganyije na Musanze FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Musanze FC 0-0 mu mukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023.

Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice. Musanze FC yageze muri iki cyiciro isezereye Gasabo United ku giteranyo cy’ibitego 7-1 mu mikino yombi. Bugesera FC yo yari yasezereye Nyanza FC ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 7-8 Werurwe 2023.

Sunrise FC 1-2 Police FC
Ivoire Olympique 0-0 APR FC
Rutsiro FC 1-2 Mukura VS
Marines FC 3-1 Etincelles FC
La Jeunesse 2-3 Kiyovu SC

Lulihoshi Hertier niwe wari kapiteni wa Musanze FC kuri uyu mukino

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga

Bakame niwe wari mu izamu rya Bugesera FC

Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC uyiherekeza kuri buri mukino

Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC

Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

Jules Rutaremara, Visi Perezida wa Bugesera FC

Umutoza wa Gasogi United yari yaje kureba Musanze FC bazahura mu mukino wa Shampiyona ku cyumweru tariki 5 Werurwe 2023

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo