Peace Cup:AS Kigali WFC yasezereye Inyemera WFC igera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Ikipe ya AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagore isezereye Inyemera WFC ku giteranyi cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Ni nyuma y’uko iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wabereye ku Mumena kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 guhera saa sita n’igice.

Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette na Uwamahoro Diane.

Umukino ubanza wari wabaye tariki 30 Mutarama 2023, ikipe y’Inyemera WFC yari yatsinze iya AS Kigali 2-1 mu mukino wabereye i Gicumbi.

Ku mukino wa nyuma, AS Kigali WFC izahura n’izava hagati ya Rayon Sports WFC na ES Mutunda. Umukino ubanza, Rayon Sports y’abagore yari yatsinze 10-0.

AS Kigali WFC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma y’uko inaheruka kwegukana igikombe cya 13 cya Shampiyona. Inyemera WFC bahuriye muri 1/2 niyo yabaye iya kabiri muri Shampiyona.

11 Inyemera WFC yabanje mu kibuga

11 AS Kigali WFC yabanje mu kibuga

Theogenie Mukamusonera, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC

Uko igitego cya mbere cya AS Kigali cyinjiye mu izamu ry’Inyemera WFC

Ukwinkunda Jeannette bahimba Jiji niwe wafunguye amazamu

Uwamahoro Diane watsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali

Abakinnyi bose ba Rayon Sports WFC bari baje kureba uyu mukino kuko nta gihindutse AS Kigali ariyo bazahurira ku mukino wa nyuma

Hagati hari Judith wahoze ari umunyezamu wa AS Kigali WFC

I bumoso hari Director Manager wa AS Kigali WFC,
Gakwaya H. Djuma naho i buryo hari Marie Josee Twizeyeyezu, umuyobozi wa AS Kigali WFC

Umunyamakuru Clarisse wa B&B FM yari yaje kureba uyu mukino

Libelle Nibagwire kapiteni wa AS Kigali WFC

Myugariro wa AS Kigali Nibagwire Sifa Gloria witwaye neza muri uyu mukino

Eyeang Nguema Coralie Odette ukomoka muri Gabon winjiye asimbuye

Sandrine , umusifuzi mpuzamahanga niwe wari assistant wa mbere kuri uyu mukino

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo