Peace Cup: APR FC na AS Kigali zikomeje imyiteguro, zizakinira umukino wa nyuma ku itara

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na AS Kigali ku wa 28 Kamena 2022, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri.

APR FC yasubukuye imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 20 Kamena, yitoreza ku kibuga cyayo i Shyorongi mu gihe AS Kigali iri mu mwiherero i Muhanga.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza amakipe yombi, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 28 Kamena saa Kumi n’ebyiri.

Uzaba wabanjirijwe n’uwa nyuma mu bagore, uzatangira saa Cyenda.

Ku wa 27 Kamena ni bwo hazakinwa umukino w’umwanya wa gatatu mu bagabo hagati ya Rayon Sports na Police FC , guhera saa Cyenda.

Uyu mukino w’amakipe y’abagabo, uzaba wabanjirijwe n’uzahuza amakipe y’abagore azahatanira umwanya wa gatatu guhera saa Sita.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na AS Kigali ku wa 28 Kamena, uzabera kuri Stade ya Kigali saa Kumi n’ebyiri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo