Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, ikipe ya Musanze FC yatsinze Bugesera FC 2-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro, ihita ikatisha itike ya 1/4.
Ni umukino wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023 kuri stade Ubworoherane.
Musanze FC yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa 6 igitego cyatsinzwe na Peter Obglover ku burangare bwa ba myugariro ba Bugesera FC. Iki gitego ntago cyaciye intege ikipe ya Bugesera FC yakomeje gusatira ndetse iza kubona Penaliti ku munota wa 33 w’umukino maze Kato Samuel ayitera mu biganza bya Ntaribi Steven wari wabanje mu kibuga.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikipe ya Musanze FC iri imbere n’igitego kimwe yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ndetse iza kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Peter Ogblover ku mupira wari utewe neza na Nyandwi Saddam kuri Koroneri
Umukino waje kurangira ikipe ya Musanze FC itsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego bibiri ku busa bituma ikipe ya Musanze FC igera muri 1/4 aho izahura na Mukura yasezereye ikipe ya Rutsiro FC.
Ibrahim, umutoza wungirije wa Musanze FC
Eric Nshimiyimana, umutoza wa Bugesera FC
Myugariro Kato Samuel wahushije Penaliti ya Bugesera FC
Umunya-Misiri Ahmed Abdelrahman Adel utoza Musanze FC
Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.
Gogo Fashion Boutique iragira iti "Nimuze mutugane, tubambike muberwe ku giciro cyiza. Ikaze, umukiliya ni umwami"
Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC yari yayiherekeje
Abo muri Gogo Fashion Boutique, iduka ricuruza imyenda igezweho mu Mujyi wa Musanze bari bitabiriye uyu mukino
Uwitonze Noheli bakunda kwita Mabe, Perezida w’abafana ba Musanze FC
Lt.General Mubarakh Muganga (i bumoso), umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka na Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru bagera kuri Stade Ubworoherane kureba uyu mukino
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide asuhuzanya na Lt.General Mubarakh Muganga
Peter Obglover watsindiye Musanze FC ibitego 2
Abashinzwe Protocole ya Musanze FC bari babucyereye ndetse bishimira ko ikipe yabo iri kwitwara neza ku munsi wahariwe umugore
Umunyarwenya Nsabi (uri kuri telefone ), ni umwe mu barebye uyu mukino
Uwambaye umutuku ni Gogo, nyiri Gogo Fashion Boutique imaze kwamamara mu Mujyi wa Musanze mu kugira imyambaro myiza igezweho kandi ku giciro cyiza
Hagati hari Rukara, Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC
Nduwayo Valeur ukinira Musanze FC mu kibuga hagati yari yaruhukijwe, aza gushyigikira bagenzi be
Abagore bishimiye ko ikipe ya Musanze FC yabazirikanye ku munsi wabo, ikinjiriza abafana bose ku buntu ndetse ikagerekaho kubaha ibyishimo ku munsi wabo itsinda Bugesera FC
Umunyamakuru Lorenzo uvuka mu Karere ka Musanze yari yaje gushyigikira iyi kipe
Ubwo igitego cya kabiri cya Musanze FC cyinjiraga mu izamu, abafana bayo nabo bagiye mu bicu
Musanze FC yagiye ihusha n’ibindi bitego byari byabazwe
Ntaribi Steven wari wabanje mu izamu yasimbuwe mu minota ya nyuma nyuma yo kugira ikibazo cy’umutsi w’itako. Umutoza n’abafana bamushimiye uko yitwaye ndetse agakuramo Penaliti
Ibyishimo byabasazwe nyuma y’uko ikipe yabo itsinze ikerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, bikaba ku munsi wabo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>