Kuri uyu wa Kane, mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 2-1.
Kuri Stade Umuganda, Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports yaherukaga kunganya na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Fall Ngagne, ku munota wa 23 gusa, umunya-Mali, Adama Bagayoko yatsinze igitego cyiza cy’ishoti rikomeye ari nako igice cya mbere cyarangiye.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na myugariro Youssou Diagne, ku mupira wari uhinduriwe ibumoso ariko Rutsiro FC nayo ibona kimwe ku munota wa 79 cyatsinzwe na Mumbere Jonas, ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Niyongira Patient umunyura mu maboko bitunguranye, umukino urangira Rayon Sports itsinze 2-1.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2025 kuri Kigali Pele Stadium.
Mu Karere ka Musanze, Musanze FC yari yakiriye APR FC amakipe yombi anganya 0-0, mu gihe i Nyanza, Nyanza FC yatsinze Police FC bitunguranye ibitego 2-1, Gasogi United i Muhanga, ihatsindira AS Muhanga 2-0, Amagaju FC atsinda Bugesera FC 2-1 mu gihe City Boys yanganyije na Gorilla FC 1-1.
Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati ya tariki 18 na 19 Gashyantare 2025.
/B_ART_COM>