Kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Gashyantare 2025 Rayon Sports yasezereye Rutsiro FC iyitsinze ibitego 2-0, iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1 muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.
Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium, uyoborwa n’umusifuzi Kayitare David.
Ku munota wa 36 Muhire Kevin yasimbuwe na Biramahire Abeddy nyuma yo kugira imvune bituma yicara hasi, ahita ava mu kibuga.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Igice cya 2 Rayon Sports yatangiranye impinduka maze umutoza mukuru Robertinho akuramo Adama Bagayogo hinjira Rukundo Abudlahaman.
Ku munota wa 59 Mutijima Gilbert wa Rutsiro FC yakoreye ikosa Fall Ngange maze umusifuzi atanga coup franc yatewe neza cyane na Fitina Omborenga atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.
Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira ihanahana neza ariko ba myugariro ba Rutsiro FC bagerageza kubera ibamba ba rutahizamu ba Rayon Sports.
Ku munota 81, Rukundo Abudlahaman yacomekeye umupira Aziz Bassane ahita atsindira Rayon Sports Igitego cya 2.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Rutsiro FC, byasanze ibindi bitego bibiri yari yatsindiye i Rubavu kuri kimwe cya Rutsiro FC ikomeza ku giteranyo cya 4-1 cya Rutsiro FC.
/B_ART_COM>