Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC 2-2 mu mukino ubanza wa cy’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri.
Umutoza wa Rayon Sports yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanza mu kibuga, bitewe n’uko Rayon Sports ifite imvune nyinshi. Kuri uyu mukino yari yahisemo kubanzamo Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier, Rukundo Abudlahaman, Assana Nah Innocent, Biramahire Abeddy na Azi Bassane Koulagna.
Umukino ugitangira, ku munota wa mbere Ndikumana Landry yatsindiye Gorilla igitego cya mbere. Rayon Sports yabaye nk’ikangutse igerageza gusatira cyane, ku muota wa 9 Abeddy yabonye uburyo imbere y’izamu ariko umupira unyura ku ruhande.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana. Ku munota wa 38, Gorilla yabonye kufura maze Nsanzimfura Keddy aboneza neza umupira mu izamu rya Khadime Ndiaye biba bibaye ibitego 2-0. Amakipe yombi yakomeje gushakisha ibitego ariko igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Igice cya kabiri kijya gutangira, Robertinho yakoze impinduka yinjizamo Kanamugire Roger, Adama Bagayogo na Iraguha Hadji basimbuye Assana Nah Innocent, Rukundo Abdalahaman na Niyonzima Olivier (Seif). Izi mpinduka zahiriye Rayon Sports, yahinduye imikinire isatira cyane Gorilla wabonaga yagarutse isa nk’ishaka kurinda ibitego 2 yatsinze.
Ku munota wa 50, Biramahire Abeddy yinjije igitego arobye umunyezamu wa Gorilla wasohotse cyane. Ku munota wa 57, Rayon Sports yongeye kubona ubundi buryo Biramahire Abeddy ayitsindira igitego cya Kabiri amakipe yombi anganya 2-2.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ategereza umukino wo kwishyura kugira ngo hazamenyekane ikipe izagera muri kimwe cya kabiri. Ikipe izakomeza muri aya izahura n’izarokoka hagati ya Mukura VS n’Amagaju.
Uku imikino ya ¼ yagenze:
Rayon Sports 2-2 Gorilla FC
Amagaju 2-0 Mukura VS
Police FC 2-1 AS Kigali
APR FC VS Gasogi United (27/02/2025)
/B_ART_COM>