Peace Cup 2025:APR yasezereye Gasogi United, igera muri 1/2 (PHOTO+VIDEO)

Ku wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025, amakipe ya APR FC na Police FC yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, asezereye Gasogi United na AS Kigali.

Ku isaha ya saa moya zuzuye, APR FC yakiriye Gasogi United, aho mu mukino ubanza yari yatsinze 1-0. Gasogi United yasabwaga kwishyura, yihariye umukino kuva mu gice cya mbere maze ku munota wa gatandatu ibona igitego cyatsinzwe na Kokoete Udo ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira kwa Mbaye Aliuone, igihe Kokoete Udo yahabwaga umupira.

Ni icyemezo cy’umusifuzi abakinnyi ba Gasogi United batanyuzwe nacyo ndetse nyuma y’umukino Perezida wa Gasogi United, KNC avuga ko basezerewe n’umusifuzi. Gasogi United yarushaga APR FC hagati mu kibuga inagera imbere y’izamu cyane, yakomeje muri uwo murongo ariko umukino urangira ari 0-0 isezerererwa ku gitego 1-0 yatsinzwe mu mukino ubanza.

Muri 1/2 APR FC izahura na Police FC, mu gihe Mukura VS yasezereye Amagaju FC kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya 2-2 mu mikino ibiri, izakina n’ikipe ikomeza hagati ya Gorilla FC na Rayon Sports zikina kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo