Ikipe ya Musanze FC yanganyije Igitego 1-1 na Intare FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Werurwe 2022 kuri stade Ubworoherane. Musanze FC niyo yafunguye amazamu Ku munota wa 12 itsindiwe na Samson Irokan. Mariza Innocent yishyuriye Intare FC ku munota wa 25 Ku ishoti rya kure yateye umunyezamu Pascal ananirwa kuwukuramo.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 31 Werurwe 2022 kuri Stade ya Kicukiro.
Igikombe cy’Amahoro gitanga ikipe iserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, cyari kimaze imyaka ibiri kitaba bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Cyaherukaga gukinirwa mu 2019 aho cyegukanywe na AS Kigali itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020 hamaze gukinwa amajonjora abiri y’iri rushanwa, rigeze muri 1/8, byatumye riseswa rifatwa nk’iritarabayeho.
Uko imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze yose yagenze
Bamwe mu bagize Staff y’Intare FC....I buryo hari Didier Bizimana wabaye umukinnyi ukomeye wa APR FC
Maurice bakunda kwita Maso , umutoza wungirije wa Musanze FC
Frank Ouna, umutoza mukuru wa Musanze FC
Byusa Wilson bakunda kwita Rudiff, umutoza mukuru w’Intare FC
Ndori, umutoza wungirije agira inama Rudiff
Mariza wishyuriye Intare ahanganira umupira na Fabio
Irokan watsindiye Musanze FC ahanganira umupira mu kirere
Fabio, umwe mu bakinnyi bakomeye ba Musanze FC
I bumoso hari umuyobozi w’Intare Rtd Capt. Gatibito Byabuze, hagati ni Placide Tuyishimire , Perezida wa Musanze FC,...i buryo hari Rukara , Visi Perezida wa Musanze FC
Muhizi, Visi Perezida wa Kabiri wa Musanze FC
I bumoso hari Nsanzumuhire Dieudonné bita Buffet, umuyobozi w’abafana ba Musanze FC
I bumoso hari Muramira Regis, Umunyamakuru wa City Radio, hagati hari Chantal Barakagwira, umunyamabanga w’Umusigire wa Musanze FC naho i buryo hari Turatsinze Younouss bita Ingwey ushinzwe itangazamakuru muri Musanze FC
Imurora Japhet, team manager wa Musanze FC afatanya na Ouna kureba ibisubizo byaboneka Ku ntebe y’abasimbura
Eugene Habyarimana ni we wakinnye Ku ruhande rw’i buryo rwugarira rwa Musanze FC
PHOTO : Renzaho Christophe
/B_ART_COM>