Peace Cup 2018: Police FC yasezereye Kirehe FC – AMAFOTO

Mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Police FC yasubiriye Kirehe FC iyitsinda 1-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kicukico kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018. Umukino ubanza Police FC yari yatsindiye Kirehe iwayo 2-1.

Mbere y’umukino abakinnyi ba Kirehe FC bari babwiye abayobozi bayo ko batari buwukine badahawe ibirarane by’amezi 5 bamaze badahabwa umushahara. Ubuyobozi bwari bwemereye abakinnyi ko bari bubabonere ukwezi kumwe, abakinnyi bemera gukina.

Kirehe FC yatangiye umukino ubona ko yihagazeho ndetse ikarusha Police FC inyota yo gushakisha ibitego ariko kwinjiza igitego bikaba ingorabahizi.

Ku munota wa 60 nibwo Ndayishimiye Dominique yatsinze igitego cya Police FC cyanayihesheje gusezerera bidasubirwaho Kirehe FC.

11 Kirehe FC yabanje mu kibuga

11 Police FC yabanje mu kibuga

Abatoza ba Kirehe FC

Abatoza ba Police FC

Biramahire Abeddy yashakishije ibitego kuva umupira ugitangira ariko biranga

Wari umukino w’ingufu ku mpande zombi

Kirehe FC ntako itagize ariko nyezamu Bwanakweli akababera ibamba

Dominique watsinze igitego yari yabanje no guhusha ibindi

Umunyezamu wa Kirehe FC yakuyemo ibitego byinshi

Uwimbabazi Jean Paul Kirehe FC igenderaho mu busatirizi

Muvandimwe JMV yari ahagaze neza mu bwugarizi

Mirafa niwe wicaga umupira wa Kirehe FC mu kibuga hagati

Kirehe FC yanyuzagamo ikagumana umupira

Nzabonimpa Prosper wa Kirehe FC ntiyarangije umukino kuko yakomeretse nyuma yo kugongana na Biramahire Abeddy

Photo:RENZAHO Christophe

Uko indi mikino yagenze:

Ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018

Espoir Fc vs Sorwathe Fc (*1-0 Agg, Sorwathe Fc ntiyagaragaye ku mukino wo kwishyura)

Amagaju Fc 3-0 Rwamagana Fc (4-1 Agg)
AS Kigali 4-1 Gasabo United (6-1 Agg)
Marines Fc 0-1 Intare Fc (2-2 Agg, Marines Fc yakomeje kubera ibitego byo hanze)
Bugesera Fc 2-0 Unity Fc (2-0 Agg)
Police Fc 1-0 Kirehe Fc (3-1 Agg)
Musanze Fc 4-1 Heroes Fc (8-1 Agg)
SC Kiyovu 5-1 Esperance Fc (11-3 Agg)
Mukura VS 3-0 Hope Fc (3-0 Agg)

Imikino yo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018

Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Gicumbi, 15:30)
AS Muhanga vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15:30)
Etincelles Fc vs Etoile de l’est (Stade Umuganda, 15:30)
Sunrise Fc vs Miroplast Fc (Nyagatare, 15:30)
La Jeunesse vs United Stars (Stade Mumena, 15:30)

APR Fc vs Giticyinyoni ( Warasubitswe)
Rayon Sports Fc vs Aspor Fc ( Warasubitswe)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo